Isesengura: Imibereho y’Ubuzima bw’Abanyafurika nyuma y’ihagarikwa rya USAID

0Shares

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubuzima muri Afurika yandikiye minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Marco Rubio, agaragaza uburyo ihagarikwa ry’imfashanyo z’Amerika rishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu ku mugabane w’Afurika no ku ngamba zo gukumira indwara z’ibyorezo, zishobora kugera ku banyamerika.

Uwo muyobozi Jean Kaseya agira ati:”Igihe nabonaga amakuru ajyanye no guhagarika imfashanyo by’igihe gito narahangayitse.” “Ni gute dushobora guhangana n’indwara zihora zaduka, niba tudafite amafaranga?”

Mu mpera z’icyumweru gishize, Kaseya yandikiye abakuru b’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika aburira ko hatabayeho gusiba icyuho kizaterwa n’ihagarikwa ry’inkunga y’Amerika n’igabanuka ry’amafaranga aturuka mu bindi bihugu bashyirwaga mu ngengo y’imali, ku mwaka, abandi bantu miliyoni ebyiri kugeza kuri enye ku mugabane w’Afurika, bazapfa bazize indwara zashoboraga kwirindwa.

Uyu muyobozi akomeza aburira avuga ko indwara z’ibyorezo zizarushaho gukwirakwira hatabayeho gutera inkunga ibikorwa byo kuzihagarika. Agira ati:”Iri hagarikwa ry’inkunga ntirizagira ingaruka kuri Afurika gusa, ahubwo zizaba no kuri Amerika.”

Kaseya mu mabaruwa ye yombi yongeyeho ko ubushyamirane bwanabangamiye ibikorwa byo kurengera ubuzima mu bice bimwe by’Afurika.

Yavuze ko imirwano ibera mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo yagize ingaruka ku gisubizo ku ndwara y’ubushita bw’inkende, iseru na kolera.

Kaseya ati:”Amerika n’abandi batera nkunga ntibagomba kwibagirwa amasomo yavuye kuri COVID. Iyo udafunguye amaso ku kintu kibera muri Afurika, dushobora kugira virusi zihinduranya, zigakurura ibyorezo bikatugeraho twese. (Reuters)

Amafoto

Trade and Investment Hubs | Africa | Trade and Investment | Archive - U.S. Agency for International Development

Africa needs to trade with itself – here's how | World Economic Forum

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *