Isazi ya Tsetse yugarije abororera mu nkengero za Pariki y’Akagera

0Shares

Aborozi b’inka mu Ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko abororera mu nkengero za Pariki y’igihugu y’Akagera barasaba inzego zishinzwe ubworozi kurushaho kubegereza imiti n’imitego birwanya isazi ya TseTse kuko ikomeje guhitana inka zabo .

Aba borozi bagaragaza ko ikibazo cy’isazi ya TseTse kibahangayikishije kuko iruma inka zabo ikazitera indwara zigapfa. Bavuga ko bakora ibishoboka byose bagatera imiti ariko iyi sazi ntigabanuke.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe iterambere ry’ubworozi Jean Claude Ndorimana avuga ko hafashwe ingamba zo kurwanya no gukumira isazi ya TseTse.

Iyi minisiteri ikaba ikangurira aborozi kugira umuco wo kororera mu biraro hagamijwe no kwirinda indwara zibasira inka.Uturere twa Nyagatare,Gatsibo Kayonza na Kirehe akaba ari two tugaragaramo isazi ya TseTse. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *