Irangira ry’Intambara yo mu Burasirazuba bwa DR – Congo mu Mboni za Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo hakomeje intambara hagati ya M23 n’Ingabo za Leta zifatanya n’imitwe nka FDLR, Wazalendo n’indi, hari icyizere cy’uko abantu bazagera ku nzira y’ubwumvikane.

Umukuru w’Igihugu yasubizaga umwe mu bitabiriye gahunda yo ‘Kwegera Abaturage’ yari yitabiriwe n’abarenga 8000 muri BK Arena, kuri iki Cyumweru.

Uwitwa Evariste Murwanashyaka, yahawe umwanya ngo agire icyo abaza cyangwa atange icyifuzo.

Murwanashyaka yavuze ko urubyiruko rubabajwe n’ubwicanyi bukomeje gufata indi ntera mu karere, avuga ko afite impungenge ku kibazo akarere gafite, gikomeje kototera u Rwanda kubera ingengabitekerezo.

Yabajije Umukuru w’Igihugu icyakorwa ndetse n’amaherezo y’intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu kumusubiza,  Perezida Kagame yagize ati “Ikibazo nubwo gikomeye, kizagira uburyo kirangira…wenda buri wese ntazabona 100% icyo yifuza ariko hazabaho ko buri wese azagira icyo avanamo yari akwiriye.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko aho ibintu bigeze ubu, imbaraga izo izo zose wakoresha kugira ngo ubone igisubizo, bidashoboka.

Ati:“Iyo biza kuba bishoboka ntabwo ibice byo muri Congo byo mu Burasirazuba byafashwe, bitakirimo ubutegetsi bwa Leta, ntibiba byarashobotse. Byari bikwiriye kuba byereka abashaka gukoresha imbaraga kugera ku gisubizo bifuza ko bidashoboka…ni yo mpamvu abantu bazagaruka mu buryo bwo kumvikana. Ni yo nzira iriho.”

Perezida Kagame yavuze ko mu bitazasubira, harimo ko Interahamwe n’indi mitwe izongera kwisuganyiriza ku mipaka y’igihugu.

Ati:“Ntibizasubira.. Ni ho turi ubu. Interahamwe kongera kwiyubaka zigafashwa na leta n’abandi bashaka kuzikoresha ngo batere u Rwanda…icyo gisa n’icyabonye umuti.”

Mu minsi yashize ni bwo Angola yatangaje ko nyuma y’uruzinduko Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi, yagiriye i Luanda, yemeye ko Angola izaba umuhuza mu biganiro bizahuza abahagarariye Umutwe wa M23 na Leta ya Congo. Ibi biganiro biteganyijwe mu minsi iri imbere bigamije gushaka umuti ku bibazo by’umutekano muke muri DRC.

Ku wa 8 Gashyantare 2025, abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bateraniye muri Tanzania mu nama yo kwiga ku gisubizo kirambye cy’umutekano muke muri DRC.

Yanzuye ko ibiganiro bya Luanda n’ibya Nairobi bihuzwa ndetse hanashyirwaho abahuza bashya. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *