Inzego zibishinzwe zivuga iki ku iyimurwa ry’abaturiye Ikimoteri cya Nduba

0Shares

Ministeri y’Ibikorwaremezo, MININFRA ivuga ko Leta igiye gukemura byihuse ikibazo cy’abatuye hafi y’ikimoteri cya Nduba mu Mujyi wa Kigali. Ni mu gihe abaturiye iki kimoteri bandikiye inzego nkuru z’igihugu basaba ko ikibazo cyabo cyakemurwa.

Ikimoteri cya Nduba ni cyo gikusanyirizwamo myinshi mu myanda yo mu mujyi wa Kigali.

Kuva mu mwaka wa 2021 abaturage biganjemo abo mu Mudugudu wa Kibungo Murenge wa Nduba, babwiwe ko bagiye kwimurwa bitewe n’ikibazo cy’isuku nke iterwa n’uwo mwanda.

Nyuma imiryango irenga 100 yaje no kubarirwa agaciro k’imutungo yayo, ariko kuva icyo gihe hari imwe mu miryango itarimurwa cyangwa ngo ihabwe ingurane.

Nyuma yo kumara imyaka igera ibiri bari mu gihirahiro, aba baturage inzego zitandukanye zirimo n’inteko ishinga amategeko basaba kurenganurwa.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo komisiyo ishinzwe ubuhinzi n’ubworozi n’ibidukikije mu nteko ishinga amategeko yatumije inzego bireba zirimo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura, ndetse na Minisiteri y’ibikorwa remezo.

Izi nzego zijeje abadepite bagize iyi komisiyo zigiye gukemura iki kibazo mu maguru mashya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *