Nyuma y’Imyaka 20 u Rwanda rukinnye igikombe cy’Afurika ku nshuro ya mbere, inzozi zari zigiye kongera kuba impamo, rukagisubiramo ku nshuro ya 2.
Igikombe ruherukamo n’icyo mu 2004 cyakiniwe muri Tuniziya. Muri iki gikombe, u Rwanda, rwavuyemo rufite intsinzi 1, runganya 1 ndetse runatsindwa irindi.
Izi zonzi rwari rwongeye kuzikabya nyuma yo gutsindira muri Nijeriya, ikipe y’Igihugu ya Nijeriya ibitego 2-1, mu mukino wa nyuma wo mu itsinda rya kane wakiniwe kuri Sitade ya Godswill Akpabio mu Mujyi wa Uyo kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2024.
Iyi ntsinzi itari yitezwe na benshi, u Rwanda rwayiheshejwe n’igitego cya Ange Mutsinzi ku munota wa 72 n’icya Innocent Nshuti 75 ku munota wa 75 w’umukino.
Ibi bitego byombi byatsinzwe mu minota 3 gusa y’umukino, byaje byishyura icya Nijeriya cyari cyatsinzwe na Samuel Chukwueze ku munota wa 59.
Gusa, n’ubwo iyi ntsinzi yari igiye guhindurira ubuzima abakinnyi b’Amavubi ndetse n’icyerekezo cya ruhago y’u Rwanda muri rusange, ntacyo yamaze muri uru rugendo rugana muri Maroke mu mpeshyi y’Umwaka utaha, kuko yakomwe mu nkokora n’umukino wakiniwe i Tripoli muri Libya.
Uyu mukino wakiniwe kuri Sitade izwi nk’iya tariki ya 11 Kamena (6), warangiye Benin ihagamye Libya, amakipe yombi agwa miswi y’u 0-0.
Inota Benin yari gukura muri uyu mukino, ryari guhita riyambutsa urugendo rugana mu gikombe cy’Afurika, aribyo yakoze kuva umukino utangiye, kuko warangiye ibigezeho.
Umutoza wa Benin, Gernot Rohr, yayifashije kujya mu gikombe cy’Afurika ifite amanota 8 yanganyaga n’u Rwanda, ikaba yaherekeje Nijeriya ya mbere n’amanota 12.
U Rwanda n’umwenda w’ibitego 2, rwagumye ku rugo rwo na Libya ifite amanota 5.
Muri uyu mukino wakiniwe i Uyo, Nijeriya yawinjiyemo ikanga u Rwanda, gusa rwihagararaho, amakipe yombi ajya kuruhuka angana 0-0.
Nijeriya yari yaruhukije abakinnyi 8 muri 11 bakinnye umukino yanganyijemo na Benin igitego 1-1 ku wa Kane w’Icyumweru gishize.
Abakinnyi basanzwe bakina, Umutoza Augustin Eguavoen yatangije, barimo Kapiteni Troost-Ekong, Dele-Bashiru na rutahizamu Victor Boniface.
Ku ruhande rw’Amavubi y’u Rwanda, Umutoza Frank Spittler yari yakoze impinduka mu bakinnyi batsindiwe i Kigali na Libya igitego 1-0 ku wa Kane w’Icyumweru gishize, atangiza mu kibuga Jean Bosco Ruboneka wasimbuye Samuel Gueulette hagati mu kibuga, mu gihe Olivier Dushimimana uzwi nka Muzungu yasimbuye Jojea Kwizera nk’umukinnyi unyura ku ruhande rw’iburyo imbere.
N’ubwo Amavubi yatangiye agorwa, ku munota wa 3, Fitina Ombrorenga yakebye umupira ugana izamu ariko utatanze umusaruuro.
Ku munota wa 15, Bosco Ruboneka yashatse kugerageza umuzamu wa Nijeriya, ariko azibirwa na Troost-Ekong.
Moses Simon wa Nijeriya yari ahagurukije abafana bari muri Sitade Godswill Akpabio ku munota wa 25, ariko Manzi Thierry aratabara.
Amavubi yakomeje kwihagararaho binyuze kuri Gilbert Mugisha wakinaga ku ruhande rw’ibumoso imbere ku munota wa 30, uwa 34 n’uwa 37, ariko ntiyoroherwa na myugariro Bright Osayi usanzwe ukinira ikipe ya Fenerbahce yo mu gihugu cya Turikiye.
Mbere y’uko amakipe yombi ajya mu karuhuko, Kelechi Iheanacho yarekuye urutambi wenyine imbere y’izamu, ariko asanga Umunyezamu w’Amavubi, Ntwali Fiacre ahagaze neza, awukuramo, Bizimana Djihad ahita amufasha gukiza izamu.
Dushimimana Olivier ‘Muzungu’, yari atunguranye ku munota wa 45, ariko arushwa imbaraga na Bruno Onyemaechi, wamwambuye umupira neza.
Nyuma y’uko amakipe yombi avuye kumva inama z’abatoza, Nijeriya yagarutse ifite ubukana kurusha u Rwanda.
Ibi yabigaragaje ku munota wa 48, ubwo Victor Boniface yahushaga amahirwe yabazwe yo gutsinda igitego, ku mupira yateye n’umutwe wari uzamuwe muri Koruneri na Dele-Bashiru, ariko usanga Ntwali ahagaze neza.
Ku munota wa 58 w’umukino, Ruboneka yabonye umupira imbere y’izamu wari bugire icyo utanga, ariko aho gukinana na Nshuti Innocent wari uhagaze, ahitamo kwiterera mu izamu, anamurura inyoni.
Uku guhusha iki gitego, Nijeriya yahise yereka u Rwanda ko umwana asya atavoma, ihita inyeganyeza inshundura ku munota wa 59 nyuma y’uko Samuel Chukwueze, umukinnyi w’ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani, agaraguye ba myugariro bayobowe na Manzi Thierry na Mutsinzi Ange.
Iki gitego cyaciye intege Amavubi, gusa yaje kwerekana ko uko ‘Umugabo aguye atari ko Amavi akoboka’.
Ku munota wa 60 w’umukino, Samuel Gueulette yahise asimbura Bosco Ruboneka hagati mu kibuga, ibintu bitangira kujya mu buryo.
Gusa ntabyera ngo de, kuko ku munota wa 67, Umunyezamu Ntwali Fiacre yavunitse bitunguranye, asimburwa na Clement Twizere Buhake.
Izi mpinduka kandi zakurikiranye n’iyinjira mu kibuga rya Jojea Kwizera wasimbuye Dushimimana Olivier ‘Muzungu’, ku munota wa 70 w’umukino.
Nyuma y’iminota 2 mu kibuga, Jojea Kwizera usanzwe ukinira ikipe ya Rhode Island muri USA, yazamuye neza umupira imbere y’izamu rya Nijeriya kuri kufura (Free Kick), usanga myugariro wa Ange Mutsinzi ahagaze neza, ahita anyeganyeza inshundura n’Umutwe.
Nyuma y’iminota 3 gusa, Innocent Nshuti yatsindiye Amavubi igitego cya kabiri ku munota wa 75, ahita ayobora umukino n’intsinzi y’ibitego 2-1.
Umutoza Augustin Eguavoen yahise akora impinduka nyuma yo gutsindwa iki gitego cya kabiri, yinjiza mu kibuga rutahizamu wa Galatasaray, Victor Osimhem wasimbuye Dele Bashiru ku munota wa 76.
Victor Osimhem utagize icyo atwara Amavubi, Eguavoen yamwongeyeho Umar Sadiq wasimbuye Victor Boniface ku munota wa 86.
Ku ruhande rw’Amavubi, Umutoza wayo Frank Spittler, yahise yinjiza mu kibuga Steve Rubanguka wasimbuye Innocent Nshuti.
Umukino warangiye amakipe yombi atandukanyijwe n’intsinzi y’ibitego 2-1, Nijeriya yishimira gusubira mu gikombe cy’Afurika n’ubwo yari imaze gutsindirwa imbere y’abafana bayo, mu gihe abakinnyi b’Amavubi basazwe n’amarira n’agahinda nyuma yo kumenya ko intsinzi bari bamaze kubona ntacyo yari ivuze, kuko Benin bari bahanganiye umwanya yari imaze guhamaga Libya.
Nijeriya iheruka kwegukana igikombe cy’Afurika mu 2013, yatsindiwe kandi ku mukino wa nyuma na Ivory Coast muri uyu Mwaka mu Kwezi kwa Gashyantare 92).
Uretse kuba Benin yari ifite amanota 8 yanganyaga n’u Rwanda, nta mwenda w’igitego yari ifite, mu gihe u Rwanda rwari rufite umwenda w’ibitego 2.
Mu mikino yahuje aya makipe yombi kandi, Benin niyo yayitwayemo neza, kuko yatsinze umukino ubanza ku ntsinzi y’ibitego 3-0, itsindwa uwo kwishyura ibitego 2-1 wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Amafoto