Intsinzi, Sitade, kwakirwa neza: Ekong na Chelle bakomoje ku rwibutso bakuye i Kigali

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Nijeriya, William Troost-Ekong, yavuze ko n’ubwo batsinze Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, mu mukino w’umunsi wa 5 w’iyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizakinirwa muri ‘USA-Canada-Mexique’ mu 2026, hari abakinnyi babagoye.

Akomoza kuri aba bakinnyi, Ekong yavuze ko kapiteni w’Amavubi, Djihad Bizimana, umukinnyi ukina hagati mu kibuga na rutahizamu Innocent Nshuti, babahaye akazi katoroshye.

Yakomeje avuga ko mu mikino 3 amaze gukina n’Amavubi y’u Rwanda, ari bo yakubise ijisho nk’abakinnyi batoroshye ku ruhande rw’u Rwanda.

Ati:“Rutahizamu wabo [Amavubi], Nshuti Innocent, n’umwe mu bakinnyi bagoranye mu gihe afite cyangwa ari gushakisha umupira. Kumufata bisaba kumuhozaho ijsiho. We [Nshuti] na Bizimana, nibo bakinnyi navuga ko ari beza mu Amavubi ku ruhande rwanjye”.

Uretse aba bakinnyi, Ekong yanakomoje kuri Sitade Amahoro bakiniyeho uyu mukino, avuga ko ari imwe muri Sitade nziza kandi zigezweho iri ku Mugabane w’Afurika.

Ati:“Maze gukinira muri Sitade zitandukanye muri Afurika, iyanyu [Sitade Amahoro] n’imwe mu nziza maze gukiniraho. mukwiriye [U Rwanda] kubera ikitegererezo ibindi bihugu, nabyo bikabafatiraho urugero mu kubaka ibikorwaremezo bijyanye n’igihe”.

Yavuze ibi kandi mu gihe u Rwanda rwanashimwe n’Umutoza wa Nijeriya, Eric Chelle, wavuze ko yanyuzwe n’uburyo bakiriwe we n’abakinnyi ba Nijeriya bageze mu Rwanda mbere y’igihe [Ku wa Kabiri] w’iki Cyumweru, mu gihe umukino wakinwe saa 18:00 zo ku wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe 2025.

Yagize ati:“Mwatwakiriye neza bidasanzwe. Nanyuzwe by’umwihariko n’isuku nasanze mu Mujyi wanyu [Kigali]”.

Nyuma yo gutsinda Amavubi y’u Rwanda, Kagoma zidasanzwe za Nijeriya zizakira Zimbabwe mu Mujyi wa Uyo, mu gihe u Rwanda ruzakira Lesotho i Kigali. 

Iyi mikino yombi izakinwa ku wa Kabiri w’Icyumweru gitaha, tariki ya 25 Werurwe 2025.

Muri iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika, u Rwanda rusangiye itsinda na Benin, Afurika y’Epfo, Nijeriya, Lesotho na Zimbabwe.

Iri tsinda riyobowe n’Afurika y’Epfo, mu gihe Zimbabwe iri ku mwanya wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *