Intara y’Amajyepfo: Abajya gusengera mu Misozi baciye mu rihumye Polisi banenzwe

0Shares

Hari abatuye mu bice bimwe mu Ntara y’Amajyepfo ahari imisozi abantu bakundaga kujya gusengeraho, bashimira ingamba zafashwe na polisi n’inzego z’ibanze mu gukumira no kubuza abajya kuhasengera, gusa bakanenga abagicungana n’abayobozi bakajya kuri iyi misozi gusenga.

Muri iyi misozi yo mu Majyepfo aho abantu bakundaga gusenga harimo umusozi wa Kanyarira wo mu Karere ka Ruhango, uwa Ndende, uwa Nyamagabe ndetse n’umusozi wa Kinyamakara wa Huye.

Abaturiye iyi misozi bavuga ko mbere abantu bakijya kuhasengera ari benshi ngo byabatezaga ikibazo cy’umutekano muke, ndetse bikanangiza amashyamba akikije iyi misozi.

Uretse n’ibi kandi uku kujya gusengera kuri iyi misozi ngo byatezaga n’ibibazo by’amakimbirane mu ngo, aho wasangaga ngo ahanini abagore bajya kurara basenga mu misozi bagasiga abagabo n’ingo zabo. 

Abaturage bashimia ingamba zafashwe, ku bufatanye na Polisi n’inzego z’ibanze mu gukumira abajya kuhasengera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajepfo, SP Emmanuel Habiyaremye mu kiganiro Intara y’Amajyepfo yagiranye n’itangazamakutu, yasobanuye ko kuva insengero zitujujwe ibisabwa zafungwa ngo hashyizweho ingamba zihariye mu gukumira abajya gusengera ahantu hatemewe akaburira abakijyayo rwihishywa. 

Mu Majyepfo kuva hafungwa insengero zitujujwe ibisabwa, abamaze gufatwa basengera ahantu hatemewe bose hamwe ni 34. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *