Lokassa ya Mbongo, umucuranzi w’icyamamare wa Guitar ukomoka muri DR Congo yatabarutse aguye aho yari atuye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ku myaka 77, nkuko mugenzi we Ngouma Lokito yabitangaje.
Kuri page ya Facebook ye, Ngouma Lokito umucuranzi w’umunyecongo nawe uba muri Amerika yagize ati: “Baobab rutura Lokassa ya Mbongo yatuvuyemo”.
Lokassa yapfuye kuwa kabiri nijoro mu bitaro bya Nashua muri leta ya New Hampshire aho yari atuye kuva mu 1996.
Mu kwezi gushize, umucuranzi wa Guitar mugenzi we Dally Kimoko yabwiye BBC ko Lokassa arwaye diabetes ndetse arimo gukiruka indwara y’udutsi two mu mutwe yamufashe mu 2020.
Denis Lokassa Kasiya, amazina ye nyakuri, yari mu bakuriye band ya muzika yamenyekanye cyane mu myaka ya 1990 yitwa Soukous Stars.
Soukous Stars barishingiye mu Bufaransa rirwana urugamba rwo kumenyekana mu gihe injyana ya Soukous yari irimo kwamamara cyane mu myaka ya 1990 irangajwe imbere na Aurlus Mabele.
Indirimbo yabo ‘Nairobi night’ ni imwe mu zamamaye cyane kandi zakunzwe cyane mu karere.
Lokassa, utararirimbaga, gucuranga guitar yabigize umwuga mbere y’abandi bahanzi benshi bo muri Congo. Umuryango we ariko wari waramwangiye ko ajya mu muziki, bo bafataga nk’umwuga uciriritse.
Yari afite imyaka 22 ubwo yasangaga Tabu Ley Rochereau muri orukestre African Fiesta Nationale ayimaramo imyaka 10 aho yakoranye n’abandi bacuranzi ba guitar bazwi nka Attel Mbumba, Mavatiku Visi, and Dino Vangu.
Ntiyishimiye kugumana nabo, mu 1978 acika Tabu Ley ubwo bari mu bitaramo muri Africa y’iburengerazuba.
I Abidjan, we na bagenzi be Dizzy Mandjeku wacurangaga guitar na Ringo Moya wavuzaga ingoma bifatanyije n’umuhanzi Sam Mangwana, bashinga itsinda African All Stars.
Indirimbo yabo yakunzwe, Suzana Coulibaly, yerekanye ubuhanga mu gucuranga guitar bwa Lokassa ya Mbongo.
Abidjan yababereye umuryango ugana i Paris, aho Lokassa yageze nk’umu “sans-papiers” (abadafite ibyangombwa by’ingendo) mu 1984.
Lokassa yabwiye umwanditsi James Winders wanditse igitabo Paris Africain, Rhythms of the African Diaspora, ati: “Nabuze uko mbigenza i Paris. Byari bikomeye cyane. Abantu bifuzaga ko njya muri Amerika, ku yindi migabane, no mu bindi bihugu bya Africa. Ariko ntibashoboraga kumbona kuko nta byangombwa nari mfite.”
Ariko ibintu byose byahindutse mu 1989 ubwo Ngouma Lokito yamuhamagaraga akamusaba ko bashinga itsinda ryabafasha kwibeshaho.
Lokassa na Ngouma na bagenzi babo Dally Kimoko, abaririmbyi Yondo Sister, Ballou Canta, Neil Zitany na Shimita bashinga Soukous Stars mu mpera z’uwo mwaka.