Perezida watowe wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, ashigaje iminsi 12 kugirango arahire, atangire manda ye ya kabiri.
Nk’uko yagiye abivuga kenshi, yongeye gushimangira ko afite umugambi wo kwigarurira intara ya Greenland, igihugu cya Canada, n’umuhora wa Panama.
Greenland ni intara iri mu majyaruguru y’isi ku bushorishori bwayo. Ifite ubuso bwa kilometerokare 2,166,086 ariko ituwe n’abaturage bake cyane: 56,865 bonyine gusa.
Hejuru ya bitatu bya kane (3/4) bihora iteka ryose ari amasimbi yabaye ikibuye gihoraho. Ni igihugu gifite ubwigenge bucagase, kikaba intara ya Danemark kuva mu 1814.
Ubukungu bwayo bwa mbere ni amazi meza. Abashoramali bavuga ko ashobora gucuruzwa mu rwego rumwe na za peteroli.
Greenland ifite kandi n’undi mutungo kamere utubutse abacuruzi bakize cyane bashaka.
Burimo amabuye y’agaciro menshi, arimo na cobalt ikoreshwa cyane muri telefone zigendanwa. Greeland ikize no ku burobyi.
Umuyoboro wa Panama, muri Amerika y’Epfo, ufite uburebure bwa kilometero 82 n’ubugali bugera kuri metero 366.
Uhuza inyanja y’Atlantika n’inyanja ya Pasifika. Woroheje cyane urujya n’uruza rw’amato n’ibicuruzwa.
Mbere byagombaga kuzenguruka umugabane wose w’Amerika y’Epfo. Urangiye wahuraniye ubutaka, noneho amato akajya yambukiranya vuba vuba.
Ni Leta zunze ubumwe z’Amerika yawucukuye kuva mu 1904 kugera mu 1914, ubwo yawufunguye ku mugaragaro.
Yawuhaye Leta ya Panama mu busugire bucagase mu 1977. Ibihugu byombi byasangiye kuwugenga kugera noneho Amerika iwuhaye Panama mu busugire bwayo busesuye burundu mu 1999. Ni umwe unyuramo ibicuruzwa byinshi kw’isi.
Kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, babajije Perezida Trump niba azakoresha ingufu zo mu rwego rw’ubukungu n’izo mu rwego rwa gisirikare kugirango Leta zunze ubumwe z’Amerika yigarurire Greenland n’umuyoboro wa Panama, maze abasubiza gutya.
Oya. Sinabizeza ngo nzakoresha iki n’iki cyangwa se byombi. Gusa icyo navuga, ni uko tuhakeneye hombi, mu nyungu z’umutekano w’ubukungu.
Mu birori by’isabukuru y’imyaka 25 Panama imaranye umuyoboro wayo burundu, kw’itariki ya 31 y’ukwa 12 k’umwaka ushize (w’2024), perezida wa Panama, José Raúl Mulino, yakuriye Trump inzira ku mulima.
Umuhora uzahora mu maboko yacu ubuziraherezo. Uyu munsi turabona ibendera rya Panama ryisanzuye mu kirere cyawo, nk’uko byamye bimeze iteka ryose.
Ku bireba Greenland, Leta zunze ubumwe z’Amerika ifiteyo ikigo cya gisirikare gikomeye kinini cyane kuva mu 1941. Na OTAN iragikoresha.
Danemark nayo ni kimwe mu bihugu bigize uyu Muryango w’ubutabarane bwa gisirikare mu karere k’inyanja y’Atlantika ya Ruguru. Trump yibaza niba koko Greenland ari intara ya Danemark.
Reka abantu ntibazi na gato niba Danemark hari uburenganzira bwemewe n’amategeko ifite kuri Greenland. Ariko niba babufite, bari bakwiye kubwiyambura, kuko tuhakeneya mu nyungu z’umutekano w’igihugu cyacu n’isi yose yisanzuye. Ndavuga kurengera isi ifite ukwishyira-kwizana. Iyo uharebye, nta n’ubwo uba ukeneye ibyuma bireba kure, iyo urebye hirya no hino haho, uhibonera hose amato y’Ubushinwa, uhibonera amato y’Uburusiya hose hose. Ntituzemera ko biba bityo.
Leta zunze ubumwe imaze imyaka n’imyaka ishaka Greenland. Yasabye kuyigura bwa mbere mu 1867. Denmark yaranze. Mu 1946, yarongeye na none.
Guverinoma ya Perezida Harry Truman yashakaga gutanga amadolari miliyoni ijana y’icyo gihe. Nabwo Danemark yaranze.
Minisitiri w’intebe wa Danemark w’ubu, umutegarugoli Mette Frederiksen, nawe ntahwema gucira inzira ku mulima icyifuzo cya Trump.
Reka mbisubiremo birusheho gusobanuka neza cyane kurushaho. Bigomba kugaragara nk’uko biboneka mu maso ya guverinoma ya Denmark. Greenland ni iy’abatutrage bayo.
N’ubwo bafite ubwigenge n’ubusugire bicagase, abanya Greendland ni bo rero koko bifatire ibyemezo. Bafite inzego z’ubutegetsi bw’igihugu bishyiriraho ubwabo binyunze mu matora ya demokarasi.
Ku birebana ba Canada abanyamakuru babajije Trump mu kiganiro bagiranye niba azayigarurira akoresheje ingufu za gisirikare.
Oya. Tuzakoresha ingufu z’ubukungu. Kubera ko Canada na Leta zunze ubumwe z’Amerika bibaye igihugu kimwe byaba ari iby’indashyikirwa. Byakuraho imirongo y’imipaka idafite ishingiro. Byagirira kandi akamaro kanini umutekano w’igihugu cyacu. Erega ntimuringagize ko n’ubusanzwe ari twe turengera Canada.
Ibi bikubiye mu masezerano y’ubutabarane Amerika ifitanye na Canada yitwa Norad (North American Aerospace Defense Command) by’umwihariko, no mu rwego rwa OTAN muri rusange.
Mu gusubiza Trump, minisitiri w’intebe wa Canada, Justin Trudeau, yanditse ku mbuga nkoranyambaga, ati: “Ndakanyagwa nta gashitu na gato cyane k’amahirwe gahari ko Canada yaba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.”
Uko byagenda kose, abahanga n’abashakashatsi basanga kwigarurira Greenland, Canada cyangwa Panama bigoye.
Umwe muri bo ni umutegarugoli Thessalia Merivaki. Ni mwalimu wa siyanse za politiki muri Georgetown University ya hano Washington, D.C. yavuganye n’Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype.
Dutuye mw’isi aho ibyemezo bidapfa gufatwa n’igihugu kimwe. N’ubwo guverinoma ya Trump yashaka kwagura igihugu no kwigarurira ibindi bihugu, byaba bisobanutse gute duhereye ku birebana n’ingufu no kwivuna Amerika.
Mu rwego rw’ubukungu, Trump avuga ko azashyiraho imisoro n’amahoro bihanitse, kugera kuri 25%, ku bicuruzwa biva muri Canada biza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.