Ibihugu bikomeje gutanga doze z’inkingo z’ubushita bw’inkende mu rwego rwo kurwanya icyorezo cy’iyo ndwara muri Afurika, nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, itangarije ko yugarije ubuzima rusanga bw’abaturage, ku ncuro ya kabiri mu myaka ibiri.
Inkunga nk’izo zigamije gukemura ubusumbane bukabije bwatumye ibihugu by’Afurika bitabona uburyo bwo kugera ku nkingo zakoreshejwe mu gihe cy’icyorezo cyo mu 2022.
Inkingo zitangwa zakozwe n’isosiyete yo muri Danemarke ya Bavarian Nordic cyangwa isosiyete yo mu Buyapani, KM Biologics.
Ubufaransa buzatanga doze 100,000 hashingiwe ku “bizaba bikenewe imbere mu gihugu”. Byavuzwe na Minisitiri w’ubuzima.
Ubudage nabwo buzatanga doze 100,000, zizava mu bubiko bw’igisirikare, zo gufasha guhagarika icyorezo ku gihe gito nk’uko umuvugizi wa guverinema yabivuze kw’itariki ya 26 y’uku kwezi kwa munani.
Guverinema ya Repuburika ya demokarasi ya Kongo, yavuze ko yasabye guverinama y’Ubuyapani inkunga ya doze byibura miliyoni 2 nk’uko byavuzwe n’umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru rw’ubuzima kuwa kabiri. Guverinema y’Ubuyapani mbere yari yavuze ko Kongo yasabye doze z’inkingo itavuze umubare wazo.
Esipanye, izatanga doze 500,000 cyangwa 20 kw’ijana by’izo ifite mu bubiko nk’uko minisiteri y’ubuzima yabivuze kw’itariki ya 27 z’uku kwa munani.
Yanashishikareije komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi gusaba ibihugu byoze bigize uwo muryango gutanga 20 kw’ijana by’inkingo bihunitse.
Deparitema ya Leta muri Amerika, tariki ya 22 y’ukwezi kwa munani, yatanze doze 50,000 z’urukingo rwa Bavarian Nordic muri Repuburika ya demokarasi ya Kongo, hiyongeyeho n’inkunga y’amafaranga yo gufasha kugirango rutangwe.
Ikwirakwizwa ryihuse rya virusi y’ubushita bw’inkenda muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, rishobora kongera ibibazo by’ingengo y’imari ku bihugu byinshi byo mu karere, bisanganywe, nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’ibipimo Fitch, kuri uyu wa gatatu
Ikigo cy’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, kw’itariki ya 27 z’ukwezi kwa munani cyavuze ko gishobora kuzatanga doze 10.000 by’urukingo rw’ubushita bw’inkende ku gihugu cya Nijeriya. (VoA)