Inka 450,000 zimaze gutangwa muri gahunda ya “Girinka” mu Myaka 18

Inka zisaga ibihumbi 450 nizo zimaze gutangwa mu myaka 18 ishize, kuva Perezida Paul Kagame yatangiza gahunda ya Girinka hari mu mwaka wa 2006.

Hari abari abakene ariko kugeza ubu ubuzima bwabo bwarahindutse, abandi babaye abakire babikesha gahunda ya Girinka.

Muri 2008 nibwo umugabo w’imyaka 54, Muderi Francois Xavier utuye mu Karere ka Gicumbi Umurenge wa Shangasha yabonye Inka muri gahunda ya Girinka.

Mbere y’uko yorozwa Inka muri gahunda ya Girinka Muderi yabaga mu gikari cy’ababyeyi be, ubu yaguze ubutaka bufite ubuso busaga hagitari 3.

Uzabakiriho Gervain nawe utuye mu Murenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi, mbere y’uko abona Inka muri gahunda ya Girinka yari atunzwe no guca inshuro.

Ku myaka 51 afite yubatse inzu nziza, afite imodoka imufasha mu bikorwa bye by’ubworozi n’indi atemberamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu, Uwera Parfaite avuga ko usibye kuba gahunda ya Girinka yaragize uruhare rukomeye mu iterambere ry’Akarere ka Gicumbi, Inka ni ipfundo rikomeye mu kuzamura imibanire y’abaturage.

Mu 1994 nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hari hasigaye Inka ibihumbi 172 zonyine, muri 2005 Inka zari miliyoni 1,077,000, mu kwezi kwa 6 k’umwaka ushize mu Rwanda hari Inka 1,450,000.

Imibare yo mu mwaka ushize itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi igaragza ko kuva gahunda ya Girinka yatangira hamaze gutangwa inka zisaga ibihumbi 450.

Gusa imibare igaragaza ko 99% by’amata aboneka mu Karere ka Gicumbi aragurishwa, bakanywa 1%.

Muri 2005 Umunyarwanda yanywaga litiro 21 ku mwaka, muri 2023 Umunyarwanda yari ageze kuri litoro 80 ku mwaka bivuze ko kunywa amata byikubye inshuro 4. 

Mu gihe ibipimo mpuzamahanga bigaragaza ko umuntu utuye munsi y’Ubutayu bwa Sahara yakabaye anywa litiro 120 z’amata ku mwaka.

Ikindi ni uko kuva gahunda ya Girinka itangiye umukamo w’amata wazamutse ku kigero cya 645% .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *