Ingaruka z’Intambara y’Uburusiya muri Ukraine: Ibinyabuzima birimo Amafi yo mu Nyanja y’Umukara bikomeje kuhatikirira

Abahanga mu bijyanye na Siyansi bakomeje kuvuga ko Amafi atabarika yo mu Bwoko bwa Dolphin yapfiriye mu Nyanja y’Umukara (Black Sea) mu Ntambara ikomje guca ibintu muri Ukraine.

Kuva iyi Ntambara yatangira muri Gashyantare y’i 2022, bimwe mu Binyabuzima byagizweho ingaruka na yo harimo n’Amafi yo mu Nyanja, aho kugeza ubu hamaze gupfa ayo mu Bwoko bwa Dolphin z’Umukara asaga 100 nk’uko bivungwa n’Ibinyamakuru bitandukanye birimo USA Today.

Ni mu gihe iyi Ntambara imaze guhitana ibatagira ingano barimo n’abana.

Muri rusange, hamaze gupfa Amafi yo mu bwoko bwa Dolphin na Marnsouins agera kuri 700 mu bihugu bikora ku Nyanja y’Umukara birimo; Bulgarie, Roumanie, Turkie na Ukraine.

Hari kandi Ifi zo mu bwoko bwa Dolphin zagaragaye ku Nkombe z’iyi Nyanja zifite ibikomere bimeze nk’ibyubushye, aho abahanga mu bya Siyansi bavuga ko bishobora kuba biterwa n’Ibisasu biterwa muri iyi Nyanja, mu gihe hari n’izigaragara ko zimaze igihe zitarya.

Erich Hoyt, Umushakashatsi wo mu Bwongereza ukora mu Kigo cya ‘Royaume Uni Whale & Dolphin Conservation, agaruka kuri iki kibazo yagize ati:”Amafi manini yo mu bwoko bwa Dolphin na Marnsouins, yifashisha Ijwi mu kugenda mu Mazi, kumvikana hagati yayo no kubasha kubona ibyo Arya. Urusaku ruturutse hanze yayo ruzigiraho ingaruka. Urusaku rw’Ibisasu biturikira mu Mazi rushobora kuzihahamura, kuzikoneretsa no kuzica.

Abashakashatsi mu bya Siyansi bavuga ko umubare w’Amafi manini yicwa n’Ibisasu by’Igisirikare kirwanira mu Mazi ushobora gukomeza kwiyongera kuko Intambara igikomeza.

Hari impungenge z’uko imibare itangazwa ya za Dolphin zipfira mu Mazi ushobora kuba ari muke, kuko uretse izipfa zaje ku Nkombe, ubusanzwe Dolphin iyo ipfuye ijya hasi ku Ndiba y’Inyanja, ibi bikaba bitandukanye no ku Mafi Mato, kuko yo iyo apfuye areremba hejuru y’Amazi.

Umuhanga mu by’Ibinyabuzima byo mu Mazi (Marine Biologic) Umunya-Ukraine Ivan Rusev, avuga ko Amafi yo mu bwoko bwa Dolphin amaze gupfira muri iyi Nyanja y’Umukara agera ku bihumbi 50.

Akomeza avuga ko ababazwa cyane no kubona Ibisigazwa bya Dolphin ku Nkombe z’Inyanja mu gace k’aho atuye ka Odesa muri Ukraine.

Ati:”Za Mine, Ibisasu biraswa mu Mazi na za Power Sonar by’Igisirikare cy’Uburusiya kirwanira mu Mazi, byateje akaga gakomeye ku Bidukikije no ku Binyabuzima byo mu Mazi”.

Yasoje avuga ko afite umugambi wo gufasha za Dolphin zo mu Nyanja y’Umukara kongera kwiyubaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *