Ingabo z’u Rwanda ziri mu bitariye amahugurwa y’Amategeko arebana n’Intambara

Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’Umutekeno mu Rwanda ziri guhugurwa ku iyubahirizwa ry’amategeko yo mu gihe cy’Intambara, kugira ngo mu gihe bari mu bikorwa bya Gisirikare babashe kuyubahiriza.

Aya mahugurwa y’iminsi itatu ari kuba ku nshuro yayo ya gatatu, ari kubera i Kigali guhera kuri uyu wa kabiri kugeza ejo ku wa kane.

Ari gutangwa na Komite mpuzamahanga ya Croix rouge (ICRC)  hagamijwe kurengera Abasivili badafite aho baba bahuriye n’Intambara.

Yitabiriwe n’Abasirikare, Abapolisi n’abandi bafite aho bahuriye n’iyubahirizwa ry’Amategeko mu nzego z’Umutekano, kuko bose bafite aho bahurira n’ibikorwa by’Intambara.

N’ubwo Igisirikare na Polisi by’u Rwanda bishinwa n’Imiryango mpuzamahanga itandukanye binyuze mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bihugu bakoreramo, ngo ni ngombwa ko bibutswa iyubahirizwa ry’aya mategeko.

Yousuf Traore ushinzwe imikoranire y’Igisirikare mu bihugu birimo; U Rwanda, Uburundi na RD-Congo muri ICRC, avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi kuri ICRC na RDF kuko buri umwe yigira ku wundi, hagamijwe gushaka uburyo bwiza bwakwifashishwa mu kurinda Abasivili. Yunzemo ko ari urubuga basangizanyamo Ubumenyi.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Brig Gen Ronald Rwivanga yashimiye ICRC ku musanzu wayo mu kumenyekanisha amategeko arengera Abasivili mu gihe cy’Intambara n’ubufatanye bafitanye nna RDF.

Yunzemo ko bazarushaho gukora mu rwego rwo kuzuza izi nshingano.

Kuri uyu wa Gatatu, yatanzwe ibiganiro byagarutse ku buryo Abasirikare ba RDF bitwara iyo bari mu butumwa bw’amahoro.

Aha, Brig Gen Rwivanga yavuze amategeko y’Igihugu akomeza kubaherekeza igihe bagiye mu butumwa bw’amahoro, n’aho bageze bakayubahiriza. Yunzemo kandi ko ibi bidasigana n’iyubahirizwa ry’amasezerano mpuzamahanga bidasiganye n’ikinyabupfura.

Julie Namahoro, Umunyamategeko wa Komite mpuzamahanga ya Croix rouge mu Rwanda, avuga ko ICRC ifite inshingano zo  kumenyekanisha amategeko agomba kubahirizwa mu bihe by’Intambara.

Ati:”Iyo Isasu risohotse mu Mbunda ntabwo ritoranya uwo rihamya. Ariko urasa we aba azi uwo ashaka, kuko nibo bonyine bafite ubushobozi bwo kuvuga ngo uyu ni Umusivili, mu gihe ufite bwa bushobozi atabashije kureba ngo uyu ni Umusivili, uyu ni Umusirikare yisanga yashyize mu Gipimo uwo atagombaga gushyiramo”.

Yunzemo ati:”Bizwi neza ko aho Ingabo z’u Rwanda zijya gutanga ubufasha bwo bugarura Amahoro, zikurikiza Amategeko na Kirazira. Ibi ku ruhande rwacu Umuhigo uba weshejwe”.

Kuri iyi nshuro, harimo guhugurwa 15 barimo Abasirikare bakuru 8 n’Abapolisi 7.

Bwana Yousuf Traore, ashinzwe imikoranire y’Igisirikare mu bihugu birimo; U Rwanda, Uburundi na RD-Congo muri ICRC

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *