‘In Vitro Fertilization’ Ikoranabuhanga ryifashishwa mu guha Urubyaro abarubuze

In Vitro Fertilization (IVF), twavuga ko ari uguterwa Intanga mu buryo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa mu kuvura ukutabyara [Infertility] cyangwa gufasha abantu badashobora gusama bisanzwe kugira ngo babone urubyaro.

  • IVF ihagaze ite ku Isi

Mu bihugu byinshi byateye imbere nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, n’ibihugu by’i Burayi, IVF ni ibisanzwe kandi bikoreshwa cyane.

Hari ibigo byinshi byabugenewe bifasha abantu batandukanye kubona abana hifashishijwe iri koranabuhanga.

Bimwe mu bihugu byamaze gushyiraho n’amategeko agenga uko bikorwamo, harimo kugena umubare w’imbuto zishobora guterwa, igihe embryo zibikwa, ndetse no ku bijyanye no gutanga intanga ku bushake.

  • IVF mu Rwanda

Mu Rwanda, iri koranabuhanga naho rirahari kandi rigenda ritera imbere.

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal [King Faisal Hospital] nibyo byafashe iya mbere mu Rwanda gutanga iyi serivisi.

Hari ibigo bikorana n’iyo serivisi birimo Rwanda Fertility Centre ndetse n’abandi baganga biga cyangwa bakorana n’ibitaro byo hanze.

IVF yafashije imiryango myinshi mu Rwanda kubona urubyaro, nubwo ikigero cy’ababasha kuyigeraho gisa n’ikiri hasi kubera igiciro kinini (gishobora kurenga miliyoni 3-5 FRW kuri cycle imwe).

Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barimo kwiga uko izi serivisi zatangira kugerwaho na benshi binyuze mu bwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) cyangwa ubufasha bw’abafatanyabikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *