Imyuzure yatewe n’Imvura idasanzwe iri kurikoroza muri Sudani

0Shares

Abantu ibihumbi baheze mu mihanda y’umujyi wa Kassala mu burasirazuba bwa Sudani mu gihe imyuzure yongereye umubabaro w’abanyasudani barenga miliyoni bahunguye muri ako karere, imirwano imaze amezi 15.

Ibihe by’imvura byatangiye mu ntangiriro z’uku kwezi, byamaze kwangiza aho abantu bikingaga umusaya.

Byatumye imihanda itabasha gukoreshwa, kandi bizashyira miliyoni nyinshi z’abantu mu kaga ko kwandura indwara zituruka ku mazi mabi mu turere twinshi tw’igihugu.

Bibaye mu gihe umubare w’abantu bateshejwe ibyabo imbere muri Sudani, kuri ubu urenga miliyoni 10, ukomeje kwiyongera mu gihe ingabo z’umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF) zirimo kwagura akarere kazo mu ntambara zihanganyemo n’ingabo z’igihugu.

Intambara yadutse mu kwezi kwa kane muri 2023 kandi yateje inzara, n’icyo umuryango w’Abibumbye wise ibibazo bikomeye byugarije ikiremwa muntu kw’isi.

Uyu muryango uvuga ko abantu bagera mu 765.000 bahungiye muri Leta ya Gedaref, kandi ko abandi barenga 255.000 bari muri Leta ya Kassala, ahaguye imvura mbi cyane mu mpera z’icyumweru gishize.

Abantu 165.000 baheruka guhunga bari baturutse muri Leta ya Sennar. Benshi bahageze n’amaguru kandi mu mvura, mu byumweru bishize.

Abantu barenga 10.000 bageze mu Mujyi wa Kassala, bari bapakiye mu nyubako mu mazu make yari asigaye arimo ubusa, mu bibuga no mu by’umba by’amashuri, byahise byuzura amazi.

Umuryango w’abibumbye uvuga ko abantu batanu bahitanywe n’imvura. Guverinoma n’abakozi bashinzwe ubutabazi barimo guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’indwara zituruka ku mazi mabi, harimo kolera na malariya hamwe n’ikibazo cy’imiti mike yo guha abarwayi. (Reuters)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *