Impinduka muri RDF: Marizamunda yasimbuye Maj Gen Murasira, Lt Gen Muganga asimbura Gen Kazura mu mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo

0Shares
Mu ijoro ryakeye, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), impinduka zasize Juvenal Marizamunda agizwe Minisitiri w’Ingabo, Lt Gen Mubarakh Muganga agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Marizamunda asimbuye Maj Gen Albert Murasira wari kuri uwo mwanya kuva mu Ukwakira 2018. Yari asanzwe ari Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), umwanya yagiyeho mu 2021 avuye muri Polisi y’u Rwanda.

Marizamunda yahoze ari umusirikare kuko yimuriwe muri Polisi mu 2014, icyo gihe yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel.

Ni mu gihe Lt Gen Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yari asanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Yasimbuye Gen Jean Bosco Kazura, wagiyeho mu 2019.

Umwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka wahise uhabwa Maj Gen Vincent Nyakarundi, wari usanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare.

Yahise asimburwa by’agateganyo mu butasi bwa gisirikare na Colonel Francis Regis Gatarayiha, n’ubundi wari usanzwe amwungirije. Uyu mbere yaho yayoboye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka.

Mu bandi bashyizweho, Maj Gen Alex Kagame yagizwe Umuyobozi w’ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique, abisikana na Maj Gen Eugene Nkubito wagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu ya RDF, ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Colonel Theodomir Bahizi yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’urugamba mu Ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique.

Muri izi mpinduka kandi, Lt Col Augustin Migabo yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel, agirwa Umuyobozi wungirije w’umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda, Special Force Command.

Urwego rushinzwe Igorora rwahise ruhabwa umuyobozi mushya, Brig Gen Evariste Murenzi, wasimbuye CG Marizamunda. Gen Murenzi yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije wa diviziyo ishinzwe ibikorwa byihariye.

Image

Mu bandi bahawe imyanya, harimo; Jean Bosco Ntibitura, wagizwe Umuyobozi Mukuru mu Rwego rushinzwe Iperereza n’umutekano w’igihugu, NISS, ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu. Uyu mwanya wahozemo Gasana Alfred wagizwe Minisitiri w’Umutekano mu 2021.

Amafoto

Juvenal Marizamunda wayoboraga RCS yagizwe Minisitiri w’Ingabo

 

Lt Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

 

Gen Maj Vincent Nyakarundi yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka

 

Col Bahizi Theodomir yagizwe Umuyobozi w’Ibikorwa by’urugamba mu Ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique

 

Gen Maj Alex Kagame yagizwe Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano ziri mu butumwa muri Mozambique

 

Brig Gen Evariste Murenzi wari Umuyobozi wungirije wa diviziyo ishinzwe ibikorwa byihariye, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RCS

 

Gen Maj Nkubito Eugène wari Ukuriye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, yagizwe Umuyobozi wa Divisiyo ya Gatatu mu Gisirikare cy’u Rwanda

 

Lt Col Augustin Migabo (uri guhabwa ishimwe na Perezida wa Centrafrique), yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel anagirwa Umuyobozi wungirije w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe

 

Col Francis Regis Gatarayiha yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutasi bwa gisirikare

 

Ntibitura Jean Bosco wari ukuriye ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda muri Minisiteri y’Umutekano, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Rwego rw’Igihugu rw’Umutekano n’Iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *