Impinduka muri FERWAFA: Abanyamuryango bemereye Perezida wayo kwitoranyiriza Komite nyobozi

Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bemereye umuyobozi wayo kuzajya yitoranyiriza abo bazakorana mu gihe cya Manda ye ku buyobozi bwayo, mu gihe yiyamamaza.

Ibi ni bimwe mu byatorewe mu nama y’inteko rusange idasanzwe yaraye iteraniye mu Cyumba cy’Inama cya Serena Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Iyi nama y’inteko rusange, yaje ikurikirana indi yari yateranye mu Kwezi kwa Werurwe [3] y’uyu Mwaka w’i 2025.

Uretse izi mpinduka, iyi nama yitabiriwe n’abanyamuryango 53 muri 57, yanemeje andi mavugurura atandukanye, yose yakozwe mu kiswe gushakira ineza icyateza umupira w’u Rwanda imbere.

Impinduka zaraye zikozwe, ni zimwe mu mategeko shingiro akomeye yakozwe kandi azagena icyerekezo cya FERWAFA, nk’urwego rufite mu nshingano Ruhago Nyarwanda.

Mbere yo guhurira muri Serena, ku wa 26 Mata [4] 2025, Abanyamuryango bari umushinga w’amategeko mashya, basabwa kuyacishamo amaso mbere yo gutorerwa.

Ku bwiganze by’abanyamuryango 51 kuri 53, bemeje ko izi mpinduka bemeranya nazo ndetse ko zazatangira guhita zishyirwa mu bikorwa.

Mu ijambo rye, Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, akomoza ku mpamvu y’aya mavugurura, yasobanuye ko ari ukujyanisha amategeko y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda n’iy’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika [CAF] no ku Isi [FIFA].

Ibi kandi byashimangiwe na Me. Claudine Gasarabwe, Komiseri ushinzwe Amategeko n’Imiyoborere myiza muri FERWAFA.

Yagize ati:“Aya mavugurura yari akenewe kugira ngo amategeko yacu ajyane n’igihe, kandi yorohereze Ishyirahamwe kugera ku ntego zaryo“.

Uretse iyi mpinduka yemerera Perezida wa Ferwafa kuzajya yiyamamazanya n’abo bazakorana, izindi mpinduka zingenzi zakozwe zirimo; 

  • Kugabanya komisiyo

Komisiyo zari zisanzwe zigize FERWAFA zagabanyijwe. Izi mpinduka zishingiye ku mpamvu z’amikoro macye no kugabanya amafaranga yakoreshwaga mu mikorere yazo. Muri aya mavugurura, Komisiyo zimwe zahawe inshingano nshya, izindi zihuzwa n’izari zihasanzwe.

Komisiyo ishinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga yimuriwe mu ishinzwe imari, Komisiyo ishinzwe amakipe y’Igihugu yimuriwe mu ya Tekinike, Komisiyo y’umutekano ishyirwa mu yo guteza imbere amarushanwa.

  • Komite nyobozi

Hemejwe ko Perezida wa FERWAFA ari we uzajya ahitamo abo bakorana muri Komite nyobozi.

Ibi bivuze ko, amatora azajya akorwa hakurikijwe urutonde ruyobowe na Perezida. Ni impinduka ikomeye mu miterere y’uko FERWAFA yari isanzwe iyoborwamo.

  • Kongera abagize komite nyobozi

Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Abagore, yongewe mu bagize Komite nyobozi. Aha kandi, hagumijweho Komisiyo y’Ubuvuzi. Bivuze ko abayigize bazava ku 9 bakagera ku 10.

  • Umupira w’Amaguru wo mu Nzu [Futsal] n’uwo ku Mucanga [Beach Soccer]

Imikino ya ruhago ikinirwa ku Mucanga no mu Nzu, ntiyahawe Komisiyo zihariye. Izajya itegurwa nk’amarushanwa asanzwe ya FERWAFA.

  • Amatora y’imiyoborere

Amatora ya Komite nyobozi nshya, azabera mu Nteko Rusange itaha. N’ubwo itariki yayo itatangajwe, Komite iyobowe na Munyantwali Alphonse izasoza Manda muri Kamena [6] 2025

Ibyakozwe, byerekana ko FERWAFA iri mu rugendo rwo kunoza imikorere hagamijwe iterambere rirambye ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, n’ubwo harasotse muri iyi nteko rusange bavugira mu matamatama.

Amafoto

Umuyobozi wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse n’Umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe, bayoboye iyi nama y’Inteko rusange idasanzwe

 

Umuyobozi wa APR FC, Brig. Gen. Rusanganwa Deo, n’umwe mu batoye bemeza aya mavugurura

 

Umuyobozi wa Gorilla FC icyarimwe n’uwa Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa, nawe yemeje ishingiro ry’aya mavugurura

 

Me. Claudine Gasarabwe, Komiseri ushinzwe Amategeko n’Imiyoborere myiza muri FERWAFA.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *