Impanuka ya International yahitanye 20: Menya izindi zaguyemo benshi mu Myaka 10 ishize

0Shares

Ku wa kabiri, mu Rwanda habaye impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi yarenze umuhanda ibirinduka ku musozi uhanamye ihitana hafi kimwe cya kabiri cy’abari bayirimo.

Iyo modoka ya kompanyi ya International yari ivuye i Kigali yerekeza i Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda yapfiriyemo abantu bagera kuri 20, nk’uko itangazo rya Leta y’u Rwanda ryihanganisha ababuze ababo ribivuga.

Iyi ni yo mpanuka yo mu muhanda iguyemo abantu benshi kurusha izindi mu Rwanda mu myaka irenga 10 ishize.

Ku isi abantu barenga miliyoni imwe bicwa n’impanuka zo mu muhanda, nk’uko bivugwa n’ishami rya ONU ryita ku buzima (OMS/WHO).

Imibare ya ONU yerekana ko mu 2018 u Rwanda rwari mu bihugu bifite igipimo cyo hejuru cyane cy’abantu benshi bicwa n’impanuka zo mu muhanda, aho cyari ku bantu 29.7 bapfa ku bantu 100,000.

Ibi byari inshuro zirenga eshatu igipimo rusange cy’abantu 8.3 ku bantu 1000,000 cyo mu bihugu bikize.

Kuva mu 2018 Leta y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga n’ingamba zikarishye bigamije kugabanya impanuka zo mu muhanda. Izo ngamba zirimo;

  • Camera ku mihanda migari zica amande abarengeje umuvuduko,
  • Ibihano birimo amande menshi n’igifungo ku bishe amategeko y’umuhanda
  • Utwuma tugena umuvuduko ntarengwa ku modoka zitwara abagenzi
  • Inzira z’abanyamaguru ku mihanda
  • N’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bushyirwamo imbaraga

Nyuma y’izo ngamba, imibare ya polisi y’u Rwanda yerekana ko mu myaka itanu ishize impanuka zo mu muhanda zagabanutse ho hafi 40%.

Iyi mpanuka yo ku wa kabiri yongeye kwibutsa zimwe mu zishe abantu benshi mu myaka 10 ishize.

Izi ni zimwe mu zibukwa cyane n’imibare y’abo zahitanye yatanzwe na polisi:

  • Nyakanga(7) 2014: Impanuka y’imokoka ya Toyota Hiace itwara abagenzi yahitanye abantu 15 mu Ndatemwa, mu murenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo
  • Ukwakira(10) 2016: Ikamyo yagonganye n’imodoka itwaye abagenzi 28 ya Horizon Express i Musambira mu karere ka Kamonyi, 11 bahise bahasiga ubuzima.
  • Gicurasi (5) 2017: Imodoka ya kompanyi ya Kigali Safari yagonganye n’ikamyo ku musozi wa Shyorongi hafi y’i Kigali, irabirinduka igera mu kabande, abantu 15 bahise bapfa.
  • Nyakanga(7) 2019: Imodoka ya Toyota Coaster itwara abagenzi yakoze impanuka mu murenge wa Bwishyura i Karongi, irenga umuhanda igwa kure yawo, yica abantu 11.
  • Gashyantare(2) 2020: Imodoka yikoreye ibiti yagonze izindi ku muhanda wa Kigali – Muhanga hapfa abantu barindwi hakomereka abagera ku 10.
  • Ukwakira (10) 2022: Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yamanukaga ahazwi nko kuri Yamaha ku Muhima muri Kigali yishe abantu batandatu, barimo uwari uyitwaye n’abanyamaguru batanu. Ni yo yaherukaga kwica abantu benshi icya rimwe mu Rwanda.
  • Gashyantare(2) 2025: Impanuka yabaye ejo ku wa kabiri i Rusiga mu karere ka Rulindo yahitanye abantu 20, ni yo kugeza ubu imaze kwica abantu benshi icya rimwe mu myaka irenga 10 ishize.

Abategetsi bakomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kugabanya impanuka zo mu muhanda mu Rwanda, zihitana abantu batari bacye buri mwaka nk’uko imibare ya polisi y’u Rwanda ibigaragaza.

  • 2018 impanuka zo mu muhanda zishe abantu 593
  • 219 zishe abantu 673
  • 2020 zisha abantu 629
  • 2021 zishe abantu 655
  • 2022 zishe abantu 687
  • 2023 zishe abantu 555
  • 2024 zishe abantu 350. (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *