Guhera tariki ya 15 Mata 2025, hatangiye gucicikana amakuru y’uko binyuze mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe Iterambere [RDB], Visit Rwanda yongereye amasezerano yari ifitanye n’Ikipe ya Paris Saint Germain [PSG] yo mu Bufaransa.
Aya makuru yaje guhamywa n’ifoto ya Jean-Guy Afrika, umuyobozi mukuru wa RDB wari hamwe n’umwe mu bayobozi ba PSG. Iyi foto yagiye hanze tariki ya 16 Mata 2025.
- Icyo RDB yashingiyeho yongera amasezerano
Guhera mu 2019, Ikipe ya PSG n’imwe mu makipe atatu yo ku Mugabane w’u Burayi, akorana n’u Rwanda mu bijyanye no kwamamaza gahunda izwi nka Visit Rwanda.
Iyi gahunda igamije gukangurira abatuye Isi gusura u Rwanda, nk’Igihugu gitekanye kandi giteza imbere Ubukerarugendo.
Ubasanzwe Paris Saint Germain n’Ikipe ibarizwa ku murwa mukuru w’Ubufaransa, Paris.
Ikinyamakuru Forbes, kigaragaza ko ibarirwa agaciro ka Miliyari 4 na Miliyoni 400 z’Amadorali y’Amerika.
Iki kinyamakuru gikomeza kigaragaza ko u Rwanda na PSG byemeranyijwe ko iyi kipe izagira uruhare mu gufasha u Rwanda kwinjiza Miliyoni 800 z’Amadorali y’Amerika muri uyu mwaka [2025] avuye mu Bukerarugendo.
Ikinyamakuru cy’Abafaransa France24, kigaragaza ko amasezerano yari asanzwe hagati y’impande zombi, yari afite agaciro ka Miliyoni 15 z’Amadorali y’Amerika.
NK’imwe mu makipe akomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba ruhago ku Isi nyuma yo kunyurwamo n’ibihangange na Messi na Neymar, u Rwanda rubona PSG nk’imwa mu makipe yakomeza kurufasha mu cyerekezo rwihaye cyo kuba igicumbi cy’Ubukerarugendo mu Isi, by’umwihariko ku Mugabane w’Afurika.
Akomoza kuri aya masezerano yongerewe, Umuyobozi wa RDB, Jean-Guy Afrika yagize ati:“Ubufatanye hagati y’impande zombi bwagize uruhare runini mu iterambere rya Siporo n’Ubukerarugendo mu Rwanda. Bitugaragariza ko ari inzira iganisha ku Iterambere ryo mu gihe kirambye n’iry’Ubukerarugendo muri rusange”.
Uretse Ikipe ya Paris Saint Germain, binyuze muri Visit Rwanda, u Rwanda rukorana kandi n’Ikipe ya Bayern Munchen yo mu Budage guhera mu 2023 ndetse n’Ikipe ya Arsenal ari yo yabimburiye izindi mu 2018.
Visit Rwanda ni gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), igamije guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari.
Mu bijyanye n’imikino, yagize uruhare runini mu guteza imbere siporo no kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Yatangiye kwinjira mu mikino mu buryo bugaragara mu mwaka wa 2018, ubwo hasinywaga amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, aho ikirango cya “Visit Rwanda” cyatangiye kugaragara ku maboko y’imyambaro y’iyi kipe.