Mu gihe hizihizwa Umunsi mpuzamahanga wâubukerarugendo, bamwe mu basura u Rwanda nâababakira bemeza ko umutekano uri mu gihugu nâibyiza nyaburanga bihaboneka biri mu bireshya abarusura bagenda bazamuka ndetse nâibyo binjiriza igihugu bigenda bizamuka.
Umunsi mpuzamahanga wâubukerarugendo 2024 wizihijwe mu gihe u Rwanda rwishimira umusaruro uturuka muri uru rwego kuko nkâimibare yâUrwego rwâIgihugu rwâIterambere, RDB igaragaza ko muri 2023, u Rwanda rwasuwe nâabasaga miliyoni imwe nâibihumbi 400 binjirije igihugu asaga miliyoni 620 zâAmadorari.
Ni mu gihe muri 2022, ubukerarugendo bwari bwarinjirije igihugu miliyoni 500 zâAmadorari bihwanye n’izamuka rya 36%.