Imodoka 30 zitezwe muri ‘Rwanda Mountain Gorilla 2025’ izakinwa mu ntangiriro za Nyakanga

Irushanwa ngarukamwaka ryo gusiganwa ku Modoka rizwi nka ‘Rwanda Mountain Gorilla’, rigiye kongera gukinwa muri uyu Mwaka, aho biteganyijwe ko rizakinirwa mu Karere ka Bugesera nk’uko byagenze mu mwaka ushize.

Kuri iyi nshuro, Abapirote [Abashoferi b’Imodoka mu isiganwa] bo mu bihugu birimo; U Rwanda, Uganda, Kenya n’u Burundi, bitezwe kuzayihatanamo ari nako basusurutsa abafana.

Rwanda Mountain Gorilla yo muri uyu mwaka, iteganyijwe gukinwa hagati ya tariki ya 04-06 Nyakanga [7] 2025.

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wo gutwara Imodoka mu Rwanda [RAC], bukoze ibishoboka byose ngo iri rushanwa rijye ku rwego mpuzamahanga, Rwanda Mountain Gorilla yashyizwe ku ngengabihe y’amarushanwa y’Impuzamashyirahamwe y’umukino wo gutwara Imodoka muri Afurika.

Akomoza ku irushanwa ry’uyu mwaka, Umunyamabanga wa RAC, Francois Cyatangabo, yavuze ko Rwanda Mountain Gorilla yo muri uyu mwaka yitezwemo Imodoka zikabaka muri 30.

Yakomeje agira ati:“Dukora ibishoboka byose ngo Rwanda Mountain Gorilla irusheho kugenda neza uko umwaka utashye. Umwaka ushize yagenze neza. Kuri iyi nshuro, turifuza ko izagenda neza kurushaho, ku buryo twiteze kuzakira Imodoka zibarirwa hagati ya 20 na 30”.

Abashinzwe gutegura Rwanda Mountain Gorilla, batangaza ko kwiyandikisha bizarangirana n’amatariki ya nyuma y’Ukwezi kwa Kamena [6] 2025.

Karan Patel, Umunyakenya kabuhariwe mu mukino wo gutwara Imodoka, yitezwe mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Uyu Munyakenya ni nawe wegukanye iry’umwaka ushize ryakiniwe mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’i Burasirazuba.

Mu marushanwa abiri amaze gukinwa ku rwego rw’Afurika, umwanya wa mbere ufitwe n’Umunya-Uganda, Yasin Nasser n’amanota 63, akurikiwe na Nikhil Sachania ufite amanota 50, Carl Tundo afite umwanya wa gatatu n’amanota 50, Jeremiah Wahome n’uwa kane n’amanota 42, Samman Vohra aza ku mwanya wa gatanu n’amanota 36, mu gihe Karan Patel wabaye uwa mbere muri Afurika umwaka ushize, ari uwa gatandatu n’amanota 35.

Ubwo bazaba bakubutse gushakira amanota mu Rwanda muri Rwanda Mountain Gorilla, abakinnyi bazahita berekeza irushanwa rizabera i Burundi hagati ya tariki ya 15-17 Kanama [8] 2025, mbere yo gukina isiganwa rya nyuma riteganyijwe hagati ya tariki ya 19-21 Nzeri [9] 2025.

Uretse abakinnyi b’Abanyamahanga barimo abo twagarutseho haruguru kongeraho: Jas Mangat ufatanya na Hamza Anwar bo muri Uganda, Michael Jr. Mukula, Kuku Ranjit Singh na Mukasa Moustapha, ku ruhande rw’Abanyarwanda hari Fernand Rutabingwa ufatanya na Prince Charles Nyerere ndetse na Jean Claude Gakwaya ufatanya na Jean Claude Mugabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *