Iminsi mikuru isoza Umwaka: Gare ya Nyabugogo yambuwe bimwe mu byerekezo bijya mu Ntara 

0Shares

Hagamijwe gufasha abatuye Umujyi wa Kigali n’abawunyuramo berekeza mu Ntara zitandukanye gusangira Iminsi mikuru isoza Umwaka n’Imiryango yabo, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashyizeho Ingamba zidasanzwe zijyanye n’Ingendo.

Izi ngamba zigomba kubahirizwa guhera kuri uyu wa Gatandatu taiki ya 30 Ukuboza 2023, zirimo izijyanye n’aho abagenzi bagomba gufatira Imodoka ziberekeza mu byerekezo bitandukanye hanze ya Kigali.

Umwanuzro ukomeye watanajwe n’Umujyi wa Kigali, urimo ko Gare mpuzamahanga ya Nyabugogo yambuwe bimwe byerekezo bijya mu Ntara, hagamije kunozwa imitangire ya Serivise z’Ingendo.

Itangazo rigaragaza uko Ingendo zizakorwa, ryashyizwe hanze binyuze kuri Konyi y’Urubuga Nkornyambaga rwa X rw’Umujyi wa Kigali.

Isozwa ry’Umwaka kimwe mu bintu bikunze kugorana mu bijyanye n’Ingendo, aho mu bihe bitandukanye Abagenzi bakunze kwijujutira uburyo bw’Ingendo ndetse hakaba hari bamwe bavuga ko babara muri za Gare bitewe no kubura Imodoka zibatwara.

Mu Nama yahuje Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Inzego z’Umutekano zirimo Police mu Minsi ishize, Meya w’Umujyi Bwana Dusengiyumva Samuel, yari yabwiye Itangazamakuru ko hazakorwa ibishoboka byose ikibazo kijyanye n’Ingendo muri izi mpera z’Umwaka kigahabwa Umurongo mu buryo buri umwe atazagorwa no kugera mu Gace ashaka kwerekezamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *