Abahinga mu bishanga byo mu Mujyi wa Kigali batangiye gukoresha uburyo bwo kuhira bifashishije Moteri ngo imyaka yabo itangirika, baravuga ko bakomeje kugorwa n’ikiguzi cya lisansi kiri hejuru.
Abahinga mu bishanga birimo icya Kami cyo mu Murenge wa Kinyinya muri Gasabo n’icya Nyarufunzo kiri mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, baravuga ko mu gihe imvura irimo kugwa nabi batangiye kuhira imyaka bahinzemo bifashishije Moteri, ariko bagowe n’ikiguzi cya lisansi ibahenda.
Perezida w’urugaga Imbaraga ruhuza abahinzi bagera ku bihumbi 36 bo hirya no hino mu gihugu, Jean Paul Munyakazi asanga habayeho uburyo izi mashini zakoreshwa hifashishijwe imirasire y’izuba cyangwa abahinzi bagahabwa nkunganire ya lisansi byatanga ibisubizo.
Hitayezu Jerome umuyobozi w’ishami rifite mu shingano ibikorwa byo kuhira muri RAB, avuga ko leta irimo gushaka uko yafasha abadafite amikoro mu kuhira, ariko ko abahinzi bishyize hamwe bagakoresha imirasire y’izuba, byakemura ikibazo cya Mazutu na Essance bibahenda.
Umuhinzi uhinga ku buso bungana na hegitari, bimusaba kuhira nibura kabiri mu cyumweru, bikamutwara lisansi y’amafaranga agera ku bihumbi 20 y’u Rwanda, hakiyongeraho n’ikiguzi cy’abakozi bakoresha izi imashini zuhira, imwe mu mpamvu aba bahinzi bahanze amaso Leta. (RBA)