ILT20 Continent Cup: Uganda yakuye Igikombe i Kigali, u Rwanda rusoreza ku mwanya gatatu

0Shares

Irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Cricket ‘ILT20 Continent Cup’ ryari rimaze Icyumweru rikinirwa i Kigali, ryashyizweho akadomo mu mpera z’icyumweru gishize.

Ryegukanywe n’Ikipe y’Igihugu ya Uganda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Ukuboza 2024, itsinze iya Nijeriya ku kinyuranyo cya Wiketi 6 ku mukino wa nyuma.

N’ubwo u Rwanda rutegukanye iri rushanwa nk’intego rwari rwihaye, rwegukanye umwanya wa gatatu, mu gihe Botswana yabaye iya nyuma.

Uganda yegukanye iri rushanwa nyuma yo gutsinda imikino 10 yose yakinnye muri iri rushanwa ryitabiriwe n’Ibihugu bine, aribyo; Nijeriya, Botswana, Uganda n’u Rwanda.

Uretse kwegukana igikombe no kunguka ubunararibonye, amakipe yitabiriye iri rushanwa, yanakoreye amanota azagenderwaho n’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Cricket ku Isi, ICC, hakorwa urutonde ngarukwezi rw’uku Kwezi k’Ukuboza (12).

Umukino wahuje Uganda na Nijeriya wari umukino ukomeye, cyane ko ibi Bihugu byombi aribyo bayri bifite amanota meza ku rutonde rwa ICC mu byari byitabiriye iri rushanwa.

Nijeriya tangiye itsinda tombora (Toss), ihitamo gutangira ikubita Udupira, mu gihe Uganda yatujugunyaga.

Nyuma ya Overs 17 n’Udupira 3, Uganda yari imaze gukura mu kibuga abakinnyi bose ba Nijeriya, mu gihe bari bamaze gutsinda amanota 89.

Igice cya kabiri cy’uyu mukino, Uganda yerekanye ko ari ikipe ikomeye ugereranyije n’ayo byahuraga.

Riazat Ali Shah na Henry Senyondo ba Uganda, ni bamwe mu bakinnyi bafashihe iki gihugu kwegukana iki igikombe.

Muri uyu mukino, Ali Shah yakoze amanota 42 mu Udupira, turimo 3 yakozemo amanota 4, na kamwe yakomezemo amanota 6.

Kuri Overs ya 17 n’Udupira 2, Uganda yashimangiye ko yegukanye igikombe idatsinzwe umukino n’umwe, ku kinyuranyo cya Wiketi 6.

Kwegukana iki gikombe, bivuze ko yari ikisubije, kuko n’umwaka ushize ariyo yari yacyegukanye igikuye i Nairobo muri Kenya, itsinze Ikipe y’Igihugu ya Kenya ku mukino wa nyuma.

Riazat Ali Shah niwe mukinnyi watowe nk’uwahize abandi muri iri rushanwa ryakiniwe ku kibuga mpuzamahanga cya Gahanga, cyubatse mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Ku ruhande rw’u Rwanda, mu mikino 9 rwakinnye, rwegukanyemo intsinzi 3, rutsindwa 6. Rwasoje iri rushanwa rufite amanota 6.

Oscar Manishimwe, ku ruhande rw’u Rwanda, niwe mukinnyi wahize abandi muri iri rushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *