Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Umukino wa Cricket mu bagabo, yafashe umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo mu Irushanwa rya ILT20 Continent Cup nyuma yo gutsinda iya Botswana mu mukino w’Umunsi wa karindwi.
Muri uyu mukino wakinywe kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rwegukanye intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 25.
Mu wundi mukino, Uganda yatsinze Nijeriya ku kinyuranyo cy’amanota 23 ikomeza gushimangira umwanya wa mbere nyuma y’umunsi wa karindwi n’amanota 14 mu gihe u Rwanda rufite amanota 6, Nijeriya iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 4, Botswana ikaba ari iya nyuma n’ayo n’amanota 4.
Umukino wahuje u Rwanda na Botswana, watangiye Botswana itsinda tombora (Toss), ihitamo gutangira ijugunya udupira, mu gihe u Rwanda rwadukubitaga.
Ikipe ijugunya Udupira ibuza idukubita gukora amanota menshi, mu gihe idukubita ikora iyo bwabaga muri Overs 20.
Muri izi Overs 20 zakinywe mu gice cya mbere, zarangiye u Rwanda ruzitsinzemo amanota 168, mu gihe abakinnyi Botswana yakuye mu kibuga ari umunani (8 Wickets).
Botswana yinjiye mu gice cya kabiri, isabwa gutsinda amanota 168 ikarenzaho inota 1 gusa, kugira ngo yegukanye umukino.
Byasaga n’ibigiye kuyihira, kuko muri Overs 8 za mbere, yazitsinzemo amanota 80, mu gihe nta mukinnyi u Rwanda rwari rwakuye mu kibuga (Wicket).
Nyuma yo gushyigikirwa n’abafana bari kuri Sitade mpuzamahanga ya Gahanga ahari gukinirwa iyi mikino, guhera kuri Over ya 9, abakinnyi b’u Rwanda batangiye kwigaragaza.
Overs 20 zakinywe mu gice cya kabiri, zarangiye Botswana izitsinzemo amanota 143, mu gihe u Rwanda rwakuye mu kibuga abakinnyi 9 (9 Wickets).
Muri uyu mukino, Rukiriza Emile yatowe nk’umukinnyi wahize abandi. Rukiriza yateye Udupira 4, akura mu kibuga abakinnyi ba Botswama 4, akorwaho amanota 29. Yakoze kandi amanota 7 mu Dupira 4 yakubise.
Iyi mikino y’Irushanwa rya ILT20 Continent Cup irakomeza kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukuboza 2024, hakinwa iy’umunsi wa 8.
U Rwanda na Uganda bazishakamo ikipe yegukana intsinzi mu mukino uzatangira saa 09:15, mu gihe ku isaha ya saa 13:30, Botswana izakira Nijeriya.
Iri rushanwa rizatanga amanota ngarukakwezi yifashishwa hakorwa urutonde rw’uko amakipe akurikirana ku Isi.
Uru rutonde rukorwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Cricket ku Isi, ICC.