ILT20 Continent Cup: Abakinnyi 2 b’u Rwanda bujuje amanota 1000 mu mikino mpuzamahanga

0Shares

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yaraye ibonye intsinzi ya kabiri mu irushanwa rya ILT20 Continent Cup riri gukinirwa i Kigali ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Muri uyu mukino, u Rwanda rwatsinze ikipe y’Igihugu ya Nijeriya ku kinyuranyo cya Wiketi 6.

Uyu mukino w’umunsi wa gatanu w’irushanwa rya ILT20 Continent Cup, wabanjirijwe n’uwahuje Uganda na Botswana, warangiye Uganda yegukanye intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 108.

Mu mukino wahuje u Rwanda na Nijeriya, u Rwanda nirwo rwatsinze tombora, rutangira rujugunya Udupira, mu gihe Nijeriya yatangiye idukubita.

Muri Overs 20 yakinnye mu gice cya mbere, Nijeriya yatsinzemo amanota 149, mu gihe u Rwanda rwakuye mu kibuga abakinnyi bayo 8.

U Rwanda rwatangiye igice cya kabiri rusaba amanota 150, kugira ngo rwegukane umukino. Bivuze ko kwari ukwishyura 149 rwari rwatsinze, rukarenzaho inota 1.

Muri Overs 19, u Rwanda rwari rumaze kwishyura amanota rwatsinzwe na Nijeriya, kuko rwari rumaze gutsinda amanota 152 mu gihe haburaga Over 1. Muri izi Overs 19, Nijeriya yakuye mu kibuga abakinnyi b’u Rwanda 4.

Uretse gutsinda Nijeriya, abakinnyi b’u Rwanda, Ndikubwimana Didier na Manishimwe Oscar, bakoze agahigo ko gutsinda amanota 1000 buri umwe, mu marushanwa yose ya T20 bamaze gukina.

Imikino izakomeza kuri uyu wa Gatatu, hakinwa iy’umunsi wa gatandatu.

U Rwanda ruzakira Botswana (09:15), mu gihe Uganda na Nijeriya bazisobanura ku isaha ya saa 13:15. Iyi mikino yose izakinirwa ku kibuga mpuzamahanga cya Gahanga.

Iyi mikino y’irushanwa rya ILT20 Continent Cup, izatanga amanota y’urutonde ngarukakwezi rukorwa n’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Cricket ku Isi, ICC.

Amafoto

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *