Banki ya BPR Bank Rwanda Plc irakataje mw’ikoranabuhanga, aho yavuguruye iryifashishwa mu gutanga serivisi zayo z’imari, hagamijwe kurushaho gufasha abakiliya bayigana kunogerwa na serivisi ibagezaho.
Ikoranabuhanga ryavuguruwe rishyirwa ku rwego rwa T24 R21 (T24 Release 21) ryifashishwa mu kubika amakuru y’abakiliya ndetse rikagenzura ihanahana ry’amafaranga hagati y’abakoresha serivisi za banki, mu gihe hakoreshwaga T24 R12/R14 (Temenos 24 Release 12 and 14).
Nk’uko Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, George Odhiambo yavuze ko kuvugurura iri koranabuhanga bijyanye n’intego bihaye zo gutanga serivisi inoze.
Yagize ati “Twishimiye kubamenyesha ko twavuguruye ikoranabuhanga ryacu, twongera imiyoboro y’ikoranabuhanga itangirwaho serivisi kugira ngo abakiliya banogerwe na serivisi tubaha.”
Odhiambo yavuze ko ikoranabuhanga bari gukoresha ari rishya mu bijyanye n’amabanki, bityo ko biteze gukomeza kuba ku isonga mu gutanga serivisi z’imari zigezweho.
Kubera iri vugurura, abakiliya bagiye kujya babona serivisi z’ikoranabuhanga za BPR Bank Rwanda Plc zihuse kandi nta bibazo bya tekiniki.
Mu itangazo iyi banki yashyize hanze, yijeje abakiliya gukomeza kubaherekeza mu rugendo rw’iterambere, bahabwa serivisi nziza z’imari zihindura imibereho yabo.
Ubu BPR Bank Rwanda ni yo banki ifite amashami menshi mu Rwanda kuko ari 154, agira uruhare mu guteza imbere ubukungu no kwagura uko abantu bagerwaho na serivisi z’imari no kugabanya ubukene.