Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abari munsi y’Imyaka 20 mu bagabo, yahagurutse ku Kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yerekeza muri Kosovo gukina imikino y’Igikombe cy’Isi, izwi nka IHF Trophy.
Umutoza w’iyi kipe, Francois Xavier Ngarambe, yatangaje ko intego bajyanye ari ukwegukana iri rushanwa byanze bikunze.
Iyi mikino iteganyijwe gukinirwa mu Mujyi wa Pristina, hagati ya tariki ya 12 n’iya 16 Werurwe 2025.
Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino, iyi kipe yari imaze hafi Ibyumweru bibiri, ikora imyitozo y’injyanamuntu.
Muri iyi myiteguro, yakinnye imikino ya gicuti, irimo n’iyo yahuyemo na Police HC na APR HC.
Muri iyi mikino, yatsinze APR HC ibitego 31 kuri 30, mu gihe Police HC yatsinzwe ibitego 36-34.
U Rwanda rusangiye itsinda n’Ibihugu bya; Uzbekistan yegukanye igikombe cyo ku Mugabane w’Aziya na Nicaragua yo ku Mugabane w’Amerika y’Amajyaruguru.
U Rwanda nicyo gihugu rukumbi gihagarariye Umugabane w’Afurika muri iyi mikino.
Nyuma yo kugera muri Kosovo, u Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Nicaragua tariki ya 13 Werurwe, mu gihe uwa kabiri ruzawukina bucyeye bwaho, tariki ya 14 Werurwe 2025, ruhura na Uzbekistan.
Akomoza kuri iyi myiteguro, Umutoza w’iyi kipe, Ngarambe yavuze ko izi ntsinzi ebyiri zabahaye ikizere cyo kuzitwara neza muri iri rushanwa ryo ku rwego rw’Isi berekejemo.
Yakomeje agira ati:“N’ubwo ari ku nshuro ya mbere tugiye gukina n’aya makipe, ariko twayizeho kandi tuzagerageza kuyitwaraho neza. Mu myiteguro twakoze, twongeyemo abandi bakinnyi bashya, mu rwego rwo kongerera imbaraga abakinnyi twari dusanywe. Turashimira Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda, Ferwahand, ryadufashije kwitegura neza kandi turabizeza ko intego ari ukwegukana iri rushanwa byanze bikunze”.
Ku ruhande rw’abakinnyi, Kapiteni w’iyi kipe, Elyse Muhumure, nawe yunze mu ry’Umutoza, yemeza ko iyi mikino ibiri bakinnye na APR HC na Police HC, yabagiriye akamaro kandi bizeye ko izabafasha kwitwara neza muri Kosovo.
Yunzemo ati:“Nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Afurika, twakomeje gukora cyane ndetse twongererwamo n’amaraso mashya, kandi turizera ko tuzakora amateka yo kuba Igihugu cya mbere cy’Afurika cyegukanye iri rushanwa”.
“Nk’uko twabikoze twegukana Igikombe cy’Afurika, Tuzanabikora twegukana Igikombe cy’Isi. Kuri twe, ntabwo tujyanywe no kwitabira gusa, ahubwo intego n’ukwegukana Igikombe”.
Amafoto