Ubushyuhe budasanzwe bukomeje kurikoroza mu Isi, mu gihe ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri Umuryango w’Abibumbye wari waburiye abatuye Isi kuri iki kibazo.
Kugeza ubu, Ibihugu biherereye mu Burasirazuba bw’Isi bihanganye n’ubushyuhe buri ku kigero cyo hejuru kitari gisanzwe.
Abayobozi bashinzwe ubuzima bwa muntu, babwiye abo muri Amerika y’i Burasirazuba, Uburayi na Aziya gukomeza kunywa amazi no kwirinda ubushyuhe.
John Nairn, umuhanga mu bijyanye n’ubushyuhe burengeje igipimo mu kigo cy’umuryango w’Abibumbye gishinzwe gukurikirana ibijyanye n’ikirere ku Isi, yabwiye abanyamakuru ko Ibihugu bikwiye kwitegura hakiri kare ubushyuhe budasanzwe bugiye kuza.
Nairn yakomoje ku ngaruka zishobora kugera ku baturage b’Ibihugu zizanywe n’ugucana gukabije kw’izuba.
Yavuze ko ubushyuhe bwo mu Karere ko mu Burengerazuba bw’Isi bwiyongereye inshuro eshatu kuva mu myaka ya 1980.
Yatangaje ko ibimenyetso byafashwe byerekana ko ubushyuhe butazagabanuka.
Abahanga mu bumenyi bw’ikirere batangaje ko imihindagurikire y’ibihe yangijwe n’ibikorwa bya muntu, bityo bikaba aribyo byatumye ubushyuhe bwiyongera ku Isi.