Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, Ferwahand, bwaraye bwakiriye Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje Imyaka 20 n’iy’abaterengeje Imyaka 18, zombi zari zimaze Icyumweru kirenga i Addis-Ababa muri Ethiopia, mu Irushanwa ry’Akarere ka Gatanu k’Afurika k’Umukino wa Handball “IHF Trophy Zone 5”.
Nyuma yo kwakira iyi Kipe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Gatandatu, bashimiwe uburyo bitwaye bahesha Ishema Igihugu.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, Twahirwa Alfred yagize ati:”Mwaduhesheje Ishema mu buryo budasanzwe. Kwegukana iki gikombe n’iby’agaciro ku Rwanda by’umwihariko n’Ishyirahamwe ryacu muri rusange”.
“Iki gikombe ntabwo ari icyanyu gusa, ahubwo n’icy’Igihugu. I Addis-Ababa, mwari muhagarariye Abanyarwanda bose”.
“Nyuma yo kwegukana Igikombe, tugiye gukomeza kurushaho kubatyaza, tubategurira Amarushanwa ari mu Myaka iri mbere, by’umwihariko, bamwe muri bo bashobora no kuzakinira Ikipe y’Igihugu nkuru mu Gikombe cy’Afurika tuzakira mu 2026”.
“Ntabwo ari ibyo gusa, kuko kukegukana byabahesheje kuzitabira Irushanwa rya “Continental Trophy”, iri rikaba ryitabirwa n’amakipe y’Ibihugu yegukanye Irushanwa rihuza Uduce (Zone) zitandukanye ku rwego rw’Afurika”.
Bwana Twahirwa, yasoje agira ati:”Gutwara Igikombe cy’abatarengeje Imyaka 20, no kugera ku mukino wa nyuma mu batarengeje Imyaka 18, n’Umusaruro w’akazi gakomeye kamaze iminsi yakorwa n’abatoza n’izindi nzego zitandukanye, ariko kandi bagomba kurushaho kuko ubu ibindi bihugu bigiye kuduhanga amaso”.
“Ndashimira Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu butwitaho, ku Isonga Perezida Kagame, kuko ibi byose ntabwo twabigeraho atabigizemo uruhare, nk’uko yabigaragaje aza muri BK-Arena kudushyigikira mu mikino ny’Afurika y’abakiri bato twakiriye mu Mwaka ushize.
Ku ruhande rw’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje Imyaka 20 yegukanye Igikombe cy’Akarere ka Gatanu (5) k’Afurika, Ngarambe François Xavier yagize ati:”Ndashima Abasore bange kuko bitanze batizigama bahesha Ishema u Rwanda. Twageze muri Ethiopia hakiri kare, bidufasha kumenyera, abakinnyi bajya mu Irushanwa nta gihunga”.
“Twatangiye Irushanwa dutsinda umukino wo mu Itsinda ryacu, kugeza Amakipe yose tuyahetuye atsindwa”.
“Twahise dukatisha Itike ya 1/2, duhura na Ethiopia yari yakiriye Irushanwa, Birumvikana ntabwo wari umukino woroshye ku mpande zombi by’umwihariko twebwe, ariko rwarayihangamuye twerekeza ku mukino wa nyuma”.
“Ku Mukino wa nyuma, Twahuye n’Ikipe y’Igihugu ya Uganda. Byari birenze umukino, kuko n’inshuro hafi ya 4 tuhahurira, kandi 3 zabanje twari twarabatsinze, ibi byari Ibirungo byakomeye uyu mukino”.
“Abakinnyi bange batangiye basa n’abatinye Uganda, ndetse iza kubyuririraho, tujya mu karuhuko k’Igice cya mbere iturusha ibitego 2”.
“Twagarutse mu gice cya kabiri, abakinnyi nabasabye gutuza bagakina umukino wabo usanzwe, biza ni kuduha Umusaruro, twegukana Igikombe turusha Uganda Igitego kimwe (26-25)”.
Mu Byishimo byinshi, Kapiteni w’iyi Kipe, Kwisanga Peter, we n’ingabo ze bakigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, mu kiganiro yahaye Itangazamakuru yagize ati:”Irushanwa ryari rikomeye kurusha uko twabyibazaga. Ryakomezwaga n’uko twari tuzi neza ko bakuru bacu baritwaye inshuro 3 zikurikiranya, bityo natwe rwari urukiramende rwari rudutegereje ngo turushimbuke”.
“Gukina imikino yegeranye ntabwo ari akazi katworoheye, ariko ndashimira Ubuyobozi n’abatoza batubayw hafi, bakatwereka ko tubishoboye”.
“Nyuma yo kwegukana iki gikombe, tugiye kurushaho gukora cyane, ku buryo abatoza b’Ikipe nkuru bazadutera Imboni bakatwitabaza”.
Kuva mu 2016, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yegukana iri Rushanwa, Rikinwa buri Myaka ibiri.
Iriheruka ryabereye mu gihugu cya Kenya, nabwo u Rwanda rwaritwaye rutsinze Uganda.
U Rwanda rwegukanye iri Rushanwa mu batarengeje Imyaka 20, mu gihe mu batarengeje Imyaka 18 rwatsindiwe ku Mukino wa nyuma na Ethiopia. Iyi Kipe y’abatarengeje Imyaka 18, itozwa na Mudaharishema Medarid.
Uretse kwegukana Igikombe n’umwanya wa kabiri, Habumugisha Dieudonné uzwi ku izina rya Rwabugiri, yahembwe nk’Umukinnyi wahize abandi kunyeganyeza Inshundura mu kiciro cy’abatarengeje Imyaka 20, nyuma yo kuzinyeganyeza inshuro 29.
Habumugisha wiga ku Ishuri rya ES Kigoma mu Karere ka Ruhango, avuka mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’i Burasirazuba mu Murenge wa Kigina.
Yerekeje mu Ruhango, avuye ku Ishuri ryisumbuye rya Groupe Scolaire Rugarama ya 2.
Aha mu Ruhango, ni kimwe mu Bigo bizwiho gufasha abakiri bato gukarishya ubumenyi bw’Umukino wa Handball.