Igihembo cy’Ikipe izegukana Igikombe cy’Isi cy’ama ‘Clubs’ cyashyizwe kuri Miliyoni 125$

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi [FIFA], yatangaje ko yongereye umubare w’amafaranga azahabwa Ikipe izegukana Igikombe cy’Isi cy’ama ‘Clubs’.

Iri rushanwa riteganyijwe kuzakinirwa muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika [USA], hagati ya tariki ya 14 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga 2025.

Mu rwego rwo kongera uguhatana, FIFA yatangaje ko amafaranga y’ibihembo yagejejwe kuri Miliyari y’Amadorali y’Amerika, azagabanywa amakipe 32 azitabira iyi mikino.

Bityo Miliyoni 125$ zikazahabwa Ikipe izegukana igikombe cy’iri rushanwa. Ni ku nshuro ya mbere bizaba bibaye mu mateka ya ruhago ku Isi, gutanga amafaranga angana gutya ku Ikipe yatwaye Igikombe.

Uretse iyi mikino, FIFA yatangaje ko ifite intego yo gutanga miliyoni 250$ hagamijwe gushyigikira iterambere ry’amakipe y’umupira w’amaguru ku Isi. Aya, azagabanywa Umugabane w’Afurika, Aziya, na Amerika y’Epfo.

Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino, akomoza kuri izi mpinduka, yagize ati:“Ibihembo bizatangwa bizagira uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho y’amakipe n’abakinnyi ku Isi yose, no gufasha mu bikorwa by’iterambere by’umupira w’amaguru.”

Ibi bihembo bizatangwa mu buryo bukurikira:

  • Igiteranyo cy’ibihembo byose: Miliyari 1 y’amadolari
  • Imikino n’itsinda ry’amakipe: Miliyoni 475 z’amadolari
  • Ibihembo ku makipe yose (32): Miliyoni 525 z’amadolari.

Irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cy’ama ‘Clubs’ ryangiye gukinwa mu mwaka w’i 2000. Ikipe ya Real Madrid niyo imaze kuryegukana inshuro nyinshi [5]

Uko amakipe akurikira mu kuryegukana

  • Real Madrid: Inshuro eshanu (5): (2014, 2016, 2017, 2018, 2023)
  • Barcelona: Inshuro eshatu (3): (2009, 2011, 2015)
  • Bayern Munich: Inshuro ebyiri (2): (2013, 2020)
  • Corinthians: Inshuro ebyiri (2): (2000, 2012)
  • São Paulo: Inshuro ebyiri (2): (2005, 2006).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *