Icukumbura: Uko Ubushinwa buha akazi abahoze mu Ngabo z’Ibihugu by’i Burayi na USA

0Shares

Igisirikare cy’Ubushinwa kigaragara nk’ikirimo kongera umubare abapilote b’Indege za gisirikare bakomoka ku Mugabane w’Uburayi n’Amerika.

Kirifashisha amayeri akomeye kigamije kwigarurira ubuhanga bw’abakomoka muri ibi bihugu.

Leta zunze ubumwe z’Amerika na zimwe mu nshuti zayo za hafi cyane bafatanyije mu by’Ubutasi, batanze imbuzi ko Igisirikare cy’Ubushinwa kirimo gukoresha Ibigo byigenga n’Ibigo bikora akazi ko gushakisha abantu bafite Ubumenyi no kubarangira ibindi Bigo.

Abo baha akazi abapilote bakomoka mu Burayi n’Amerika batazi isano ibyo bigo bagiye gukorera bifitanye n’igisirikare cy’Ubushinwa bakazajya kubimenya barakererewe.

Leta zunze ubumwe z’Amerika na zimwe mu nshuti zayo za hafi cyane bafatanyije mu by’ubutasi baravuga ko ibi byose bigamije kugirango Ubushinwa bushobore gutoza abantu babwo ba kavukire kandi bushobore no kurahura ubwenge bw’imikorere y’ingabo zirwanira mu kirere zo mu bihugu by’Uburayi n’Amerika bityo umwitangirizwa ibi bihugu byari bifite ku bushinwa ube utaye gaciro.

Icyegeranyo cyatanzwe n’Amerika, Ubwongereza, Canada, Ositiraliya na Nouvelle Zelande bise ‘Five Eyes’ cyanga amaso atanu ugenekereje mu Kinyarwanda kiravuga ko ingabo z’Ubushinwa zikoresha ibigo byigenga bikorera muri Afurika y’Epfo gushakisha abo bapilote kandi bikabahemba akayabo k’amafaranga

Ubundi buryo bwo kubashakisha harimo gukoresha abaziranye na bo, abakoranye na bo, cyangwa imbuga zishakirwaho akazi kuri Murandasi.

Iki cyegeranyo kivuga ko isano ibi bigo bigirana n’Ubushinwa akenshi iba yihishe. (VoA)

Amafoto

In bid to counter China, US ramps up effort to boost military ties in Asia

Umupilote w’ingabo z’Ubushinwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *