Ibyo twamenye kuri Politike y’u Rwanda yo gutuza abantu hamwe

0Shares

Leta y’u Rwanda yifuza ko Abanyarwanda batura neza ku buryo Umudugudu umwe wazajya utura mu nzu imwe ya Etaje.

Imiturire y’akajagari iri mu bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga mu bice bitandukanye by’Igihugu, ari nayo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda y’igihe kirekire igamije kubaka ubudahangarwa ku imihindagurikire y’ibihe.

Kimwe mu byashyizwemo imbaraga ni ugukora igenamigambi rinononsoye ry’imikoreshereze y’ubutaka mu buryo bugezwaho buramba kandi bubasha kugendana n’umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage.

Minisitiri wa Misiteri y’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, avuga ko Guverinoma yatangiye urugendo rwo guhugura no kumenyereza abanyarwanda umuco wo kubana kugira ngo uko biyongera bajye batura mu nzu zugeretse barusheho no gusangira ubutaka buhagije bukorerwaho ibikorwa by’iterambere rya bo.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu kiganiro n’Itangazamakuru nyuma y’ijambo yagejeje kubari bitabiriye inama yateraniye i Kigali yiga ku buryo Imijyi y’u Rwanda yarushaho gutera imbere ariko yubaka n’ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.

Ati:”Turi kwegeranya abantu ku buryo abatura bashobora gukoresha ikirere kugira ngo tubagabanye ikoreshwa ry’ubutaka bwinshi budafite igenamigambi, bityo Abanyarwanda bige kubana begeranye inzu imwe hejuru y’indi, ibi bifufashe gukoresha ubutaka bukwiye”.

Binyuze muri ubu buryo, Umudugudu wose ushobora gutura mu nzu imwe. Ibi birashoboka kandi tuzabigeraho nk’Abanyarwanda.

“Iyo tuvuze kubaka ubudahangarwa ni uko tuzi ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku gihugu cyacu. Muribuka ibyago twahuye nabyo hagati ya tariki ya 2-3 Gicurasi ubwo twaburaga abantu 130 mu ijoro rimwe”.

“Iterambere rigomba gukomeza ariko rijyana n’iterambere ryo kubaka ubudahangarwa burambye cyane ko iyo utubatse ubudahangarwa ibyo wubatse bisenyuka vuba”.

Muri ubwo budahangarwa, harimo kubaka ibikorwaremezo birimo n’Amazu ku buryo bitabasha kwanginzwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kandi nazo zikubakwa ahajyanye n’icyo hagenewe gukorerwamo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yavuze ko bakomeje gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa banyuranye kugira ngo ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere bibashe gukemurwa, yemeza ko hari ubushake n’ukwiyemeza.

Iyi nama igamije kwibutsa abayobozi guhanahana amakuru yo kureba ibyakorwa kurushaho no kureba ibishya byakwiyongera hagamijwe guhuza amajyambere no kubana neza n’Ibidukikije.

Yahuje abahagarariye Guverinoma n’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ibidukikije, abayobozi b’Uturere twa Muhanga, Huye, Rubavu na Musanze, dufite Imijyi yunganira uwa Kigali.

Yitabiriwe kandi n’abafatanyabikorwa barimo abahagarariye Umushinga mpuzamahanga ‘UrbanShift’ uharanira iterambere ry’Imijyi n’abayituye binyuze mu buryo buramba buhujwe kandi budahenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *