Ibyo twamenye kuri Kazungu Denis wicaga abakobwa akabajungunya mu Cyubo yacukuye mu Nzu yabagamo

Hari abaturage basaba ko uwitwa Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu mu Karere ka Kicukiro akabataba mu cyobo yacukuye mu bwiherero, yashyirwa imbere y’abaturage akaburanira aho bikekwako yakoreye ibyaha.

Ubu bugome bwabereye mu Karere ka Kicukiro Akagari ka Busanza Umudugudu wa Gishikikiza, aho uwitwa Kazungu Denis yajyaga ajyana abantu cyane cyane abakobwa, yabageza aho akabica nk’uko abaturage bahatuye babisobanuye.

Urwego rw’Igihigu rw’Ubugenzacyaha, (RIB) rwatangarije Igitangazamakuru cya Leta (RBA) ko uyu Kazungu yatawe muri yombi  nyuma y’uko hari ibindi byaha yagiye ashinjwa ariko bikaza kumenyekana ko harimo n’ibyo kwica abantu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine asaba abaturage gutuza kuko inzego bireba zirimo gukurikiranira hafi iki kibazo.

Icyo abaturage basaba ni uko Kazungu yaburanishirizwa mu ruhame kuko ibyo yakoze ari ibyaha ndengakamere.

Mutsinzi Antoine mu nteko y’abaturage hafi y’ahabereye ubu bwicanyi yahumurije abaturage, abasaba ko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we ndetse yanasobanuye ko uyu Kazungu yagiye afatwa agafungwa ariko abamushinja bakabura.

Kugeza ubu abaturage bavuga ko abantu uyu Kazungu Denis bikekwako yishe bagera muri 12, biganjemo abakobwa.

Gusa nta rwego ruremeza umubare wa nyawo Kazungu Denis wahinduranyaga amazina yaba yarishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *