Ibihugu by’u Rwanda na Mali byiyemeje guhugurana mu bijyanye no gucunga Imari ya Leta

0Shares

Ibihugu by’u Rwanda na Mali byiyemeje guhererekanya ubumenyi mu rwego rw’imicungire y’imari n’umutungo by’igihugu.

Ibi byavuzwe ubwo umugenzuzi Mukuru w’Imari n’umutungo bya Leta muri Mali, Samba Alhamdou Baby yasuraga akanagirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite.

Samba Alhamdou Baby yanakiriwe na Perezida w’Inteko w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille mu biganiro bigamije kubaka imikoranire hagati y’u Rwanda na Mali mu micungire y’umutungo n’imari by’igihugu.

Yagaragaje ko yishimiye imiyoborere myiza ituma umutungo w’igihugu ucungwa neza kandi avuga ko igihugu cye cyifuza kwagura imikoranire n’u Rwanda muri uru rwego impande zombi zihererekanya ubumenyi.

Umugenzuzi Mukuru w’imari n’umutungo bya Leta w’ u Rwanda, Alexis Kamuhire yavuze ko impande zombi zigiye gushimangira imikoranire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *