Ibihugu bigize COMESA byashyizeho Umushinga ugamije guteza imbere Ikoranabuhanga

Umuryango w’Isoko Rusange rya Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, COMESA, watangije umushinga wo kongera imbaraga mu ikoreshwa ry’ikorabuhanga, hagamijwe kwihutisha intego zo kwihuza kurushaho kw’ibihugu binyamuryango.

Umushinga wo kongera imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa bihuza ibihugu byibumbiye muri COMESA watangirijwe i Kigali mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Nyakanga 2024. 

Ni igikorwa cyahuriranye n’amahugurwa y’abagize amahuriro y’ibigo by’ikoranabuhanga mu bihugu binyamuryango bya COMESA.

Leonard Chitunda ushinzwe Itumanaho mu Bunyamabanga bwa COMESA, i Lusaka muri Zambia, yasobanuye ko hari inyungu nyinshi zizava muri uyu mushinga.

Uyu mushinga wiswe ‘EGEE-ICT Programme’ ugamije kongerera imbaraga za leta z’ibihugu binyamuryango bya COMESA mu gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi buhuza ibi bihugu.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabunanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves, yagaragaje ko uyu mushinga ufitiye u Rwanda inyungu mu rugendo rwarwo rwo kwimakaza ikoranabuhanga.

COMESA ihuriwemo n’ibihugu 21 birimo n’u Rwanda. Uyu muryango uvuga ko abaturage barenga miliyoni 600 batuye mu bihugu biwugize bakwiye kugerwaho n’inyungu zituruka mu bikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari bibihuza.

Ibihugu byose bihuriye muri COMESA byiyemeje guhuza imbaraga mu guteza imbere ubukungu, ku bw’inyungu z’abaturage babyo.

Uretse ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari, COMESA isanzwe inagaragara mu bikorwa bya politiki bihuza ibihugu byayo ndetse nko mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite aherutse kuba mu Rwanda yohereje indorerezi zayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *