Irushanwa ngarukamwaka ry’umukino wa Volleyball ikinirwa ku Mucanga ritegurwa n’Ikipe ya Mamba, rigiye gukinwa ku nshuro ya 16 n’iya kabiri ryitabirwa n’amakipe akina ikiciro cya mbere mu bagabo n’abagore.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri cyagarutse ku myiteguro y’iri rushanwa, Ubuyobozi bwa Mamba Volley Ball Club Family bwatangaje ko kuri iyi nshuro ibintu bizaba bitandukanye n’uko byagenze mu Mwaka ushize, hagamijwe kuryosha iri rushanwa no kuryongerera imbaraga.
Iki kiganiro kitabiriwe n’Umuyobozi wa Mamba Volley Ball Club Family, Shingiro Christian, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB), Mucyo Philbert n’Umunyamabanga wa Mamba Volley Ball Club Family, Nzeyimana Dieudonne.
Shingiro Christian yavuze ko iri rushanwa rigamije gusigasigara Volleyball y’u Rwanda, by’umwihariko guhuriza hamwe abahoze ari abakinnyi no gufasha abagikina kwibona muri bakuru babo batagikina.
Ati:“Iri rushanwa ritegurwa hagamijwe kurushanwa, ubusabane no kwimakaza indangagaciro za Volleyball”.
Yakomeje agira ati:“Ku ikubitiro, ryakinwaga n’abahoze bakina Volleyball ariko batakiyikina nk’abanyamwuga. Uko rywagiye rikura, twaje gusanga hari abarihezwamo kandi byaryongerera uburyohe, bityo twongeramo n’abakinnyi bakina mu makipe y’ikiciro cya mbere”.
“Mu rwego rwo kuryongerera uburyohe no guhatana, uyu Mwaka turateganya gukuba inshuro eshatu, umubare w’ibihembo (Amafaranga) azegukanwa n’abatsinze, ugereranyije n’ayo bahembwe mu Mwaka ushize”.
Shingiro yaboneyeho gusaba abakunzi b’umukino wa Volleyball kuzitabira iri rushanwa ku bwinshi, cyane ko imikino izaba iryoheye amaso.
Ati:“Turifuza ko abafana bitabira ku bwinshi. Bitandukanye n’Umwaka ushize, Irushanwa ry’uyu Mwaka rizakinirwa ku bibuga bitatu, biri ahantu habiri. Ikibuga cya mbere kizaba ari icyo kuri Mamba ku Kimihurura ndetse n’ibibuga bibiri byo kuri Green Park i Gahanga”.
Uyu muyobozi yaboneyeho kwibutsa abaterankunga n’abafatanyabikorwa ko iri rushanwa ari uburyo bwiza bwo kumenyekanisha ibyo bakora cyane ko rigiye gukinwa mu mpera z’Umwaka, aho imiryango iba ikeneye kunguka abantu n’ibintu bishya.
- Ibyo tuzi ku Irushanwa rya “Mamba Beach Volleyball” ry’uyu Mwaka
Irushanwa ry’uyu Mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti:“Ku bw’Urukundo rw’Umukino wa Volleyball”.
Ryateguwe ku bufatanye bwa Mamba Volley Ball Club Family n’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB), riterwa inkunga n’abafatanyabikorwa batandukanye..
Rizakinwa hagati ya tariki ya 20 kugeza ku ya 22 Ukuboza (12) 2024, rikinirwe ku Bibuga bya Mamba Club na Green Park.
Ryateguwe ku bufatanye bw’abahoze bakina Umukino wa Volleyball bibumbiye mu Muryango wa Mamba Volley Ball Club Family.
Bagizwe n’abahoze ari abakinnyi, abatoza n’abarimu b’umukino wa Volleyball, ababaye mu buyobozi bwa Volleyball mu bihe bitandukanye n’abandi….
Kuri iyi nshuro, rizitabirwa n’abakinnyi babigize Umwuga n’abatarabigize Umwuga. Ababigize Umwuga batangiye gukina imikino y’amajonjora guhera tariki ya 13 Ugushyingo (11) 2024, mu gihe ababigize Umwuga bazatangira tariki ya 20 Ukuboza 2024.
Amakipe 13 y’Abatarabigize Umwuga niyo yitabiriye kuri iyi nshuro, aya akaba ari ay’abagabo gusa. Abagore n’ubwo basanzwe bakina, ariko kuri iyi nshuro ntabwo babonetse.
Aya makipe yari agabanyije mu matsinda ane, irya mbere rigizwe n’amakipe ane, mu gihe andi atatu asigaye, buri tsinda rigizwe n’amakipe atatu.
Imikino yakinywe buri kipe ihura n’indi mu itsinda, ibizwi nka (Round-robin). Ikipe ebyiri za mbere muri buri tsinda, zakatishije itike yo gukina imikino ya ¼.
Amakipe yabigize Umwuga, yatangiye kwiyandikisha, bikaba bizasozwa ku wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza (12) 2024, ku Isaha ya saa 17:00 za Kigali.
Imikino ya ¼ mu Batarabigize Umwuga irakinwa mu mpera z’iki Cyumweru, mu gihe mu Cyumweru gitaha, bazakina imikino ya ½ n’iya nyuma. Imikino ya ½ n’iya nyuma, izakinirwa ku Kibuga cya Mamba.
Mu kiciro cy’Ababigize Umwuga, Imikino ya ¼ n’iya ½ izakinwa hagati ya tariki ya 20-21 Ukuboza (12) 2024, Ikinirwe ku bibuga bya Mamba na Green Park.
Imiino ya nyuma, izakinirwa ku Kibuga cya Mamba ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza (12) 2024.
Umwaka ushize ubwo ryakinwaga ku nshuro ya mbere, ryegukanywe na;
Abagabo
- Mbonigaba Vincent na Habanzintwari
- Nzirimo Mandera na Niyikiza Elvis
Abagore
- Amito Sharon na Cathy
- Uwimbabazi Lea na Kayitesi Clementine
Abatarabigize Umwuga
- Bayiringire na Shema
- Nzeyimana na Gahire.
Amafoto