Ibihembo by’abahize abandi: RPL yahembye Niyigena Clement, Darko Novic, Sebwato, Biramahire, Seraphin na Abba

Muri Kigali  Kigali Convention Center haraye hatangiwe ibihembo by’abahize abandi muri uyu mwaka w’imikino [2024-25].

Ibi bihembo bitangwa n’Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League [RPL] byatangiwe mu birori byari bitabiriwe n’abiganjmo abo mu ruganda rw’imikino, byasusurukijwe na Indinzi Cultural Troupe.

Igihembo nyamukuuru cyari gihanzwe amaso, n’icy’umukinnyi mwiza w’Umwaka, cyari gihanganiwe na myugariro wa APR FC, Niyigena Clement [Rwanda], Rutahizamu wa Bugesera Umar Abba [Nigeriya], ndetse na rutahizamu wa APR FC, Cheick Djibril Ouattara ukomoka muri Burkina Faso.

Iki gihembo cyegukanywe na Niyigena Clement, agishyikirizwa n’Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa Yussuf n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Uwayezu Francois Regis.

Niyigena Clement w’imyaka 24 gusa y’amavuko nk’uko urubuga rwa Wkipedia rubigaragaza, yakinnye imikino 28 muri 30 ya shampiyona.

Muri iyi mikino, yatsinzemo ibitego bitatu [3] byafashij APR FC kwegukana igikombe cya gatandatu [6] cya shampiyona yikurikiranya.

N’igihembo yambuye Muhire Kevin wari wagitwaye umwaka ushize. Muri iyi shampiyona, Kevin yatanze imipira ivamo ibitego 11, ariko ntacyo byafashije Rayon Sports ngo yegukane igikombe, kuko yasoreje ku mwanya wa kabiri inyuma ya APR FC.

Igihembo cy’umukinnyi w’umwaka Niyigena yaraye ashyikirijwe, kije gisanga icyo yari yegukanye mu Kwezi kwa Kanama [8] y’Umwaka ushize [2024] nk’umukinnyi mwiza mu bari bitabiriye CECAFA Kagame Cup yakiniwe muri Tanzaniya.

Mu bindi bihembo byatanzwe, birimo icy’Umunyezamu mwiza, cyegukanywe na Nicholas Sebwato w’ikipe ya Mukura Victory Sports, Igitego cyiza cyegukanywe na Abeddy Biramahire wa Rayon Sports wagitsinze Muhazi United mu mukino wakiniwe kuri Sitade ya Ngoma tariki ya 19 Mata [4] 2025.

Umutoza mwiza yabaye Darko Novic watozaga APR FC kugeza ku mukino wa 27 muri 30, akaza gutandukana na yo ku byavuzwe ko ari ubwumvikane bw’impande zombi.

Useni Seraphin, umukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi cya Congo ukinira Amagaju FC yahembwe nk’umukinnyi muto warushije abandi kwitwara neza.

Rutahizamu wa Bugesera FC, Umar Abba, yahawe igihemvbo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi. Abba yatsinze ibitego 17 mu mikino 30.

Igihembo nk’iki cy’Umwaka ushize, cyari cyasangiwe na ba rutahizamu bakomoka muri Nijeriya, Elijah Ani wakiniraga Bugesera FC ubu ari muri Police FC na Victor Mbaoma wa APR FC.

Hahembwe kandi ikipe y’abakinnyi 11 bahize abandi kuri buri mwanya. Iyi kipe igizwe n’abakinnyi bane [4] ba APR FC, cyane ko ari nayo yegukanye igikombe cya Shampiyona.

Aba bakinnyi ba APR FC, barimo: Clement Niyigena [Rwanda], Jean Bosco Ruboneka [Rwanda], Claude Niyigena [Rwanda] na Djibril Ouatarra [Burkina Faso].

Mukura VS&L ifitemo abakinnyi batatu bagizwe n’Umunyezamu Nicholas Sebwato [Uganda], myugariro w’imyuma i buryo, Obed Uwumukiza [Rwanda] na rutahizamu Mensah Agyenim [Ghana].

Ikipe ya Rayon Sports iri mu zifite abafana benshi imbere mu gihugu cyane ko bivugwa ko iza ku mwanya wa mbere, ifitemo abakinnyi babiri [2].

Aba bakinnyi ni myugariro Youssou Diagne [Senegal] na rutahizamu Fall Ngagne [Senegal] watsinze ibitego 13 muri shampiyona.

Abandi bakinnyi bagize iyi kipe bagizwe na: Henry Msanga [Burundi], umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Police na rutahizamu wa Bugesera FC, Umar Abba [Nijeriya]

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *