Ibigo by’Amashuri 10 byemeye gushyira mu bikorwa Umushinga wa ‘Get into Rugby 2.0’

Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, ryagiranye ibiganiro nyunguranabitekerezo n’abayobozi b’Ibigo 10 by’amashuri yisumbuye byatoranyijwe mu gihugu yose ngo bizakorerwamo Umushinga wa ‘Get into Rugby 2.0’.

Ibi biganiro byakorewe mu Cyumba cy’Inama cya Minisiteri ya Siporo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024.

Byari bigamije kubasobanurira ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga ku bufatanye n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Rugby ku Isi.

Ibi bigo by’Amashuri yisumbuye bigizwe na; Lycée de Kigali yo mu Mujyi wa Kigali, Kayenzi TSS yo mu Karere ka Kamonyi, GS Shyogwe yo mu Karere ka Muhanga, Nyanza Technical School yo mu Karere ka Nyanza, Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB) yo mu Karere ka Huye, Centre of Champions TVET yo mu Karere ka Rwamagana, ES Musanze yo mu Karere ka Musanze, TTC Kirambo yo mu Karere ka Burera, ES Bugarama na TTC Mururu yombi yo mu Karere ka Rusizi.

Akomoza ku cyo biteze muri uyu Mushinga, Padiri Muhoza Dieudonné wari uhagarariye Ishuri rya Groupe Scolaire Officiel de Butare, yavuze ko uyu mushinga uzaha amahirwe abana baburaga aho bagaragariza impano, kuko ubusanze muri iri shuri bakinaga umukino w’abakinnyi barindwi gusa, abatisangaga muri uwo mubare bakabura aho bakinira.

Yavuze ko kuba ‘Get into Rugby 2.0’ ari Umushinga ugamije guteza imbere impano z’abakina Rugby y’abakinnyi cumin a batanu, ari amahirwe akomeye babonye ndetse biteguye gukora ibishoboka byose uyu mushinga ukazatanga umusaruro muri Groupe Scolaire Officiel de Butare, ashingiye ko bagiriwe ikizere bakaba bamwe mu batoranyijwe ngo bawushyire mu bikorwa.

Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda, Umuyobozi w’iri Shyirahamwe, Kamanda Tharcisse, yavuze ko guhura n’abayobozi b’ibigo by’amashuri nyuma y’uko mu Cyumweru gishize bari bahuye n’abatoza bazatoza abana ku bigo by’amashuri, bivuze ko ikimenyetso simusiga kigaragaza ko biteguye gushyira uyu mushinga mu bikorwa.

Ati:”Ibiganiro byahuje impande zombi byari bigamije kwigira hamwe uburyo Umushinga wa ‘Get into Rugby 2.0’ washyirwa mu bikorwa, kandi batwemereye ko biteguye”.

“Turasaba aba bayobozi kugira uruhare mu gushishikariza abana kwitabira uyu Mushinga, kandi twizeye ko uzagira akamaro, yaba ku bigo ubwabyo ndeste n’Igihugu muri rusange”.

“Umubare w’abakinnyi kandi uziyongera ndetse n’amakipe asanzwe akina shampiyona abone ikigega kidakama azajya akuramo abakinnyi, aho guhura azengurukwamo n’abakinnyi bamwe”.

Ibi biganiro byasojwe impande zombi zemeranyijwe ko uyu mushinga uzatangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 05 Ukwakira (10) mu 2024, ukazamara Ibyumweru 10.

Ibyo twamenya ku Mushinga wa Get into Rugby 2.0

Get into Rugby 2.0, igizwe n’ibice 3 birimo; Try (Kugerageza), Play (Gukina), Stay (Kuguma hafi y’umukino).

Try: Umukinnyi aba agerageza gukina ariko ataragera ku rwego akora imyitozo ihoraho, kugira ikipe akinira no kwitabira amarushanwa atandukanye.

Play: Umukinnyi aba akina, afite ikipe abarizwamo, akora imyitozo bihoraho ndetse anakina amarushanwa atandukanye.

⁠Stay: Umukinnyi ayo asoje kariyeri, atanga umusanzu mu bindi bikorwa bitandukanye birimo kuba yaba [Umuyobozi, Umutoza, Umusifuzi, Team Manager, Umuganga n’ibindi..

Amafoto

May be an image of 12 people and text

May be an image of 1 person and text
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, Kamanda Tharcisse, yatangaje ko bishimiye kuba aba bayobozi bemeye gushyira mu bikorwa uyu mushinga

 

May be an image of 1 person, studying, newsroom and text
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, Donatien UFITIMFURA yasobanuriye abayobozi ibijyanye n’uyu mushinga.

 

May be an image of 1 person

May be an image of 1 person

May be an image of 1 person, dais and text

May be an image of 2 people

May be an image of 1 person

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *