Mu mpera z’iki Cyumweru, hateganyijwe imikino ya nyuma isoza Umwaka w’Imikino w’Amarushanwa y’Amashuri, azwi nka “Amashuri Kagame Cup”.
Iyi mikino isoza umwaka w’Amashuri Kagame Cup w’i 2024 ku rwego rw’Igihugu, izabera mu Karere ka Muhanga tariki 08 n’iya 09 Kamena 2024.
Biteganyijwe ko hazakina umupira w’Amaguru, Volleyball, Basketball na Handball, Netball, Rugby n’Athletisme.
Imikino izabera kuri Sitade ya Muhanga, ku Bibuga bya GS St Joseph de Kabgayi …
Ibigo by’Amashuri byageze mu mikino ya 1/2 kirangiza ariko bikaba ari iby’Aba-Adventistes b’Umunsi wa Karindwi, imikino yabyo ya 1/2 izakinwa ku wa Kane tariki 06 Kamena 2024.
Ibigo bizagera ku mukino wa nyuma, bizakina ku Cyumweru tariki 09 Kamena 2024 mu mikino yo guhatanira ibikombe.
Bimwe mu Bigo by’Amashuri byageze muri 1/2 ntabwo bizagaragara mu mikino ya nyuma, bitewe n’uko byagaragaweho amakosa yo kubeshya imyorondoro y’abakinnyi.
Nyuma y’aya makosa, byatewe mpaga, umwanya byari byatsindiye, uhabwa ibyo bari bahuye muri 1/4.
Mu Mwaka ushize w’i 2022-23, muri Basketball mu kiciro cy’abakobwa, Ikipe ya Ecole Ste Bernadette de Kamonyi yatwaye igikombe itsinze Lycee de Kigali, mu gihe mu bahungu yatsinze GS Marie Reine de Rwaza.
Muri Volleyball, mu bahungu, GS Saint Joseph de Kabgayi yatwaye igikombe itsinze Petit Seminaire Virgo Fidelis ku maseti 3 ku busa.
Mu bakobwa, GS S aint Aloys yatwaye igikombe itsinze IPRC Kigali.
Muri Handball, abahungu, ADEGI Gituza yishubije igikombe nyuma yo gutsinda ES Kigoma ibitego 33 kuri 30.
Mu bakobwa, Kiziguro Secondary School nayo ikisubiza itsinze ISF Nyamasheke ku bitego 32 kuri 26.
Mu mukino w’Amaboko ukinirwa ku Mucanga (Beach Volleyball), mu bakobwa, IPRC Kigali yatwaye igikombe itsinze GS Kaduha amaseti 2 ku busa.
Mu bahungu, College du Christ Roi igitwara itsinze iseti 2 kuri 1 ya GS Philippe Neri.
Mu mupira w’amaguru, igikombe cyatwawe na ECOSSE Musambira yatsinze Penaliti 4 kuri 2 za College Saint George Fox y’i Kagarama, nyuma y’uko umukino wose warangiye amakipe yombi aguye miswi y’ubusa ku busa.
Muri Netball, igikombe cyatwawe na GS Gahini itsinze Ecole de Science de Musanze, mu gihe muri Rugby igikombe cyatwawe na Gitisi TSS ihigitse ES Bugarama.
Amakipe yakomeje mu mikino ya 1/2
- Umupira w’Amaguru:
Abagabo
- Ecose Musambira (Kamonyi, Centre II)
- APAER (Gasabo, Centre I)
- ES Gasiza (Rulindo, Nord)
- GS APE Rugunga (Nyarugenge, Centre I)
Abagore
- GS Remera Rukoma (Kamonyi, Centre II)
- APAER (Gasabo, Centre I)
- PS Baptiste (Huye, Sud)
- CKS (Nyarugenge, Centre I)
Basketball ya 3×3:
Abagabo
- ITS (Gasabo, Centre I)
- ESB Kamonyi (Kamonyi, Centre II)
- Igihozo St P. Nelly (Nyanza, Centre II)
- Agahozo (Rwamagana, EST)
Abagore
- GS APE Rugunga (Nyarugenge, Centre I)
- GS Marie Reine Rwaza (Musanze, Nord)
- ESB Kamonyi (Kamonyi, Centre II)
- GS Gahini (Kayonza, EST)
Basketball 5×5:
Abagabo
- ESB Kamonyi (Kamonyi, Centre II)
- Riviera (Gasabo, Centre I)
- ITS (Gasabo, Centre I)
- Igihozo (Nyanza, Centre II).
Abagore
- GS Gahini (Kayonza, EST)
- GS St Marie Reine Rwaza (Musanze, Nord)
- ESB Kamonyi (Kamonyi, Centre II)
- GS APE Rugunga (Nyarugenge, Centre I)
Handball:
Abagabo
- ADEGI Gituza (Gatsibo, EST)
- ES Kigoma (Ruhango, Centre II)
- GSF Kibogora (Nyamasheke, Sud)
- GS Mwendo (Bugesera, Centre I)
Abagore
- Kiziguro SS (Gatsibo, EST)
- ES Nyagisenyi (Nyamagabe, SUD)
- ISF Nyamasheke (Nyamasheke, Sud)
- Mutenderi TSS (Ngoma, EST)
Volleyball:
Abagabo
- Nyanza TSS (Nyanza, Centre II)
- GSOB (Huye, Sud)
- CXR (Nyanza, Centre II)
- ESSA Nyarugunga (Kicukiro, Centre I)
Abagore
- GS St Aloys Rwamagana (Rwamagana, EST)
- RP-IPRC Kigali (Kicukiro, Centre I)
- GS Indangaburezi (Ruhango, Centre II)
- Wisdom (Musanze, Nord)
Rugby:
- Gitisi TSS (Ruhango, Centre II)
- ES Kabarondo (Kayonza, EST)
- Kayenzi TSS (Kamonyi, Centre II)
- E SC Musanze (Musanze, Nord)
Amafoto