Ibigo 26 bigiye kwesurana mu Mikino ya nyuma y’Irushanwa “Amashuri Kagame Cup” ku rwego rw’Igihugu

Mu mpera z’iki Cyumweru, hateganyijwe imikino ya nyuma isoza Umwaka w’Imikino w’Amarushanwa y’Amashuri, azwi nka “Amashuri Kagame Cup”.

Iyi mikino isoza umwaka w’Amashuri Kagame Cup w’i 2024 ku rwego rw’Igihugu, izabera mu Karere ka Muhanga tariki 08 n’iya 09 Kamena 2024.

Biteganyijwe ko hazakina umupira w’Amaguru, Volleyball, Basketball na Handball, Netball, Rugby n’Athletisme.

Imikino izabera kuri Sitade ya Muhanga, ku Bibuga bya GS St Joseph de Kabgayi …

Ibigo by’Amashuri byageze mu mikino ya 1/2 kirangiza ariko bikaba ari iby’Aba-Adventistes b’Umunsi wa Karindwi, imikino yabyo ya 1/2 izakinwa ku wa Kane tariki 06 Kamena 2024.

Ibigo bizagera ku mukino wa nyuma, bizakina ku Cyumweru tariki 09 Kamena 2024 mu mikino yo guhatanira ibikombe.

Bimwe mu Bigo by’Amashuri byageze muri 1/2 ntabwo bizagaragara mu mikino ya nyuma, bitewe n’uko byagaragaweho amakosa yo kubeshya imyorondoro y’abakinnyi.

Nyuma y’aya makosa, byatewe mpaga, umwanya byari byatsindiye, uhabwa ibyo bari bahuye muri 1/4.

Mu Mwaka ushize w’i 2022-23, muri Basketball mu kiciro cy’abakobwa, Ikipe ya Ecole Ste Bernadette de Kamonyi yatwaye igikombe itsinze Lycee de Kigali, mu gihe mu bahungu yatsinze GS Marie Reine de Rwaza.

Muri Volleyball, mu bahungu, GS Saint Joseph de Kabgayi yatwaye igikombe itsinze Petit Seminaire Virgo Fidelis ku maseti 3 ku busa.

Mu bakobwa, GS S aint Aloys yatwaye igikombe itsinze IPRC Kigali.

Muri Handball, abahungu, ADEGI Gituza yishubije igikombe nyuma yo gutsinda ES Kigoma ibitego 33 kuri 30.

Mu bakobwa, Kiziguro Secondary School nayo ikisubiza itsinze ISF Nyamasheke ku bitego 32 kuri 26.

Mu mukino w’Amaboko ukinirwa ku Mucanga (Beach Volleyball), mu bakobwa, IPRC Kigali yatwaye igikombe itsinze GS Kaduha amaseti 2 ku busa.

Mu bahungu, College du Christ Roi igitwara itsinze iseti 2 kuri 1 ya GS Philippe Neri.

Mu mupira w’amaguru, igikombe cyatwawe na ECOSSE Musambira yatsinze Penaliti 4 kuri 2 za College Saint George Fox y’i Kagarama, nyuma y’uko umukino wose warangiye amakipe yombi aguye miswi y’ubusa ku busa. 

Muri Netball, igikombe cyatwawe na GS Gahini itsinze Ecole de Science de Musanze, mu gihe muri Rugby igikombe cyatwawe na Gitisi TSS ihigitse ES Bugarama.

Amakipe yakomeje mu mikino ya 1/2

  • Umupira w’Amaguru:

Abagabo

  • Ecose Musambira (Kamonyi, Centre II)
  • APAER (Gasabo, Centre I)
  • ES Gasiza (Rulindo, Nord)
  • GS APE Rugunga (Nyarugenge, Centre I)

Abagore

  • GS Remera Rukoma (Kamonyi, Centre II)
  • APAER (Gasabo, Centre I)
  • PS Baptiste (Huye, Sud)
  • CKS (Nyarugenge, Centre I)

Basketball ya 3×3:

Abagabo

  • ITS (Gasabo, Centre I)
  • ESB Kamonyi (Kamonyi, Centre II)
  • Igihozo St P. Nelly (Nyanza, Centre II)
  • Agahozo (Rwamagana, EST)

Abagore

  • GS APE Rugunga (Nyarugenge, Centre I)
  • GS Marie Reine Rwaza (Musanze, Nord)
  • ESB Kamonyi (Kamonyi, Centre II)
  • GS Gahini (Kayonza, EST)

Basketball 5×5:

Abagabo

  • ESB Kamonyi (Kamonyi, Centre II)
  • Riviera (Gasabo, Centre I)
  • ITS (Gasabo, Centre I)
  • Igihozo (Nyanza, Centre II).

Abagore

  • GS Gahini (Kayonza, EST)
  • GS St Marie Reine Rwaza (Musanze, Nord)
  • ESB Kamonyi (Kamonyi, Centre II)
  • GS APE Rugunga (Nyarugenge, Centre I)

Handball:

Abagabo

  • ADEGI Gituza (Gatsibo, EST)
  • ES Kigoma (Ruhango, Centre II)
  • GSF Kibogora (Nyamasheke, Sud)
  • GS Mwendo (Bugesera, Centre I)

Abagore

  • Kiziguro SS (Gatsibo, EST)
  • ES Nyagisenyi (Nyamagabe, SUD)
  • ISF Nyamasheke (Nyamasheke, Sud)
  • Mutenderi TSS (Ngoma, EST)

Volleyball:

Abagabo

  • Nyanza TSS (Nyanza, Centre II)
  • GSOB (Huye, Sud)
  • CXR (Nyanza, Centre II)
  • ESSA Nyarugunga (Kicukiro, Centre I)

Abagore

  • GS St Aloys Rwamagana (Rwamagana, EST)
  • RP-IPRC Kigali (Kicukiro, Centre I)
  • GS Indangaburezi (Ruhango, Centre II)
  • Wisdom (Musanze, Nord)

Rugby:

  • Gitisi TSS (Ruhango, Centre II)
  • ES Kabarondo (Kayonza, EST)
  • Kayenzi TSS (Kamonyi, Centre II)
  • E SC Musanze (Musanze, Nord)

Amafoto

May be an image of text that says "AMASHURI KAGAME CUP 2024 NATIONAL LEVEL FINALS (LAST 4) Imikino isoza umwaka w'Amashuri Kagame Cup 2024 ku rwego rw'igihugu izabera mu Karere ka Muhanga kuva kuwa Gatandatu tariki 08 Kamena 2024 kuzageza ku Cyumweru tariki ya 09 Kamena 2024. #KAGAMECUP2024 #AMASHURI2024"

May be an image of text that says "AMASHURI KAGAME CUP 2024 NATIONAL LEVEL FINALS (LAST 4] Ibigo by'amashuri byageze muri 1/2 cy'irangiza ariko bikaba ari iby Aba-Adventistes b'Umunsi wa Karindwi, imikino yabyo ya 1/2 izakinwa kuwa Kane tariki 06 Kamena 2024 hanyuma abazagera ku mukino nyuma bizaborohere gukina ku Cyumweru tariki 09 Kamena 2024 bahatanira ibikombe. #KAGAMECUP2024 #AMASHURI2024"

May be an image of text that says "AMASHURI KAGAME CUP 2024 NATIONAL LEVEL FINALS CLAST 4] Mu bigo byageze muri 1/2 (byatangajwe ku rutonde ruheruka) hari bimwe bitazagaragara mu mikino ya nyuma iteganyijwe nyuma y'uko bigaragaweho amakosa atandukanye arimo n'imyorondoro y'abakinnyi bityo bikaba byaratewe , umwanya ugahabwa ibigo bari bahuye muri 1/4. #KAGAMECUP2024 #AMASHURI2024"

May be an image of volleyball and text that says "AMASHURI KAGAME CUP 2024 NATIONAL LEVEL FINALS CLAST 4) Volleyball (Boys): 1-Nyanza TSS (Nyanza, Centre ዘ) 2-GSOB (Huye, Sud) 3-CXR (Nyanza, Centre ) 4-ESSA| Nyarugunga (Kicukiro, Centre I) Volleyball( (Girls): 1-GS St Aloys Rwamagana (Rwamagana, EST) 2-RP-IPRC Kigali (Kicukiro, Centre 1) 3-GS Indangaburezi (Ruhango, Centre I) 4-Wisdom (Musanze, Nord) #KAGAMECUP2024 #AMASHURI2024"

May be an image of football and text that says "AMASHURI KAGAME CUP 2024 NATIONAL LEVEL FINALS CLAST 4) Football (Boys): 1-Ecose Musambira (Kamonyi, Centre ዘ) 2-APAER (Gasabo, Centrel 3-ES Gasiza (Rulindo, Nord) 4-GS APE Rugunga (Nyarugenge, Centre I) Football (Girls) 1-GS Remera Rukoma (Kamonyi, Centre ) 2-APAER (Gasabo, Centre 1) 3-PS Baptiste (Huye, Sud) 4-CKS (Nyarugenge, Centre| 1) #KAGAMECUP2024 #AMASHURI2024"

May be an image of football and text that says "AMASHURI KAGAME CUP 2024 NATIONAL LEVEL FINALS CLAST 4) Handball (Boys): 1-ADEGI Gituza (Gatsibo, EST) 2-ES Kigoma (Ruhango, Centre Ⅱ) 3-GSF Kibogora (Nyamasheke, Sud) 4-GS Mwendo (Bugesera, Centre I) Handball (Girls) 1-Kiziguro SS (Gatsibo, EST) 2-ES Nyagisenyi (Nyamagabe, SUD) 3-ISF Nyamasheke (Nyamasheke, Sud) 4-Mutenderi TSS (Ngoma, EST) #KAGAMECUP2024 #AMASHURI2024"

May be an image of football and text that says "AMASHURI KAGAME 2024 NATIONAL LEVEL FINALS (LAST 4] Rugby: 1-Gitisi TSS (Ruhango, Centre ) 2-ES Kabarondo (Kayonza, EST) 3-Kayenzi TSS (Kamonyi, Centre Centre1) II) 4-E SC Musanze (Musanze, Nord) #KAGAMECUP2024 #AMASHURI2024"

May be an image of 9 people, people playing basketball and text that says "Sjute&juaba j曲 &juaba 16 6 jr.nba 5 sju.nba 9 Sji.nba jr.nba 11 :jr.nba 8 jr.nba 7 U!!!!!!"

May be an image of 12 people, people playing basketball and text

May be an image of 10 people, people playing basketball and text

May be an image of 10 people, people playing American football, people playing football and text

May be an image of 11 people, people playing volleyball and text

May be an image of 13 people, people playing volleyball, people playing American football and text

May be an image of 12 people, people playing American football, people playing volleyball, people playing football and text

May be an image of 10 people, people playing American football, people playing volleyball, people playing football and text

May be an image of 12 people and people playing American football

May be an image of 12 people, people playing football, people playing American football and text

May be an image of 10 people, people playing volleyball and text

May be an image of 13 people, people playing football, people playing American football, people playing volleyball and text

May be an image of 12 people, people playing football, people playing American football, grass and text

May be an image of 12 people, people playing football, people playing volleyball and text

May be an image of 13 people, people playing football, people playing volleyball and text

May be an image of 10 people, people playing American football, people playing football and text

May be an image of 4 people, people playing American football, people playing football, grass and text

May be an image of 2 people and text that says "JANO"

May be an image of 5 people, people playing football, people playing American football and text that says "SAINT KIZITO OSE 10"

May be an image of 12 people, people playing American football, people playing football and text

May be an image of 9 people, people playing basketball and basketball jersey

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *