Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Mutete ho mu Karere ka Gicumbi bashimiwe uruhare bagize mu iyihutishwa ryo guca no kurangiza imanza za Gacaca. Ni ibintu bikomeza gushimangira Ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Ni mu gihe uyu murenge ari wo wari ufite imanza nyinshi muri aka Karere, ariko biturutse ku kuba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baragiye borohereza imirimo yo kuzica no kuzirangiza, byafashije mu kuzihutisha.
Byagarutsweho ku wa 19 Mata 2025, ubwo bari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Mutete, Akarere ka Gicumbi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Mutete bavuga ko kwicwa byatangiye binatizwa umurindi n’umugabo Nakaveve Athanase wahereye ku mugore we yica kugira ngo atange urugero ku bandi
Jenoside yakorewe Abatutsi yarahagaritswe ariko isiga mu Murenge wa Mutete honyine hari imanza zirenga 6600.
Inkiko Gacaca zafunze imirimo yazo mu 2012 izo manza zitarangiye ariko ku bwo kubabarira ndetse n’ubushake bw’abaharokokeye, imanza zarihuse ku buryo kugeza ubu zose zarangiye, ibintu bashimirwa cyane n’ubuyobozi bw’akarere
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko kubana neza kw’Abanyarwanda ari yo ntwaro bafite yo guhangana n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose cyabitambika
Yibukije abaturage b’i Mutete ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wateguwe, itabaye impanuka.
Ati:“Ni umushinga watekerejwe kandi ushyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi. Abavuga ko Jenoside yatewe n’ihanurwa ry’indege barabeshya cyane kuko Abatutsi batangiye kwicwa mu 1959 kandi nta ndege yari yahanuwe.”
Minisitiri Dr Bizimana yasabye abaturage kumva akamaro ko kugira ubuyobozi bwiza bubereyeho Abanyarwanda bose. (RBA)