Huye: Kagame Paul yasezeranyije abitabiriye ukwiyamamaza kwe ko ‘u Rwanda rutazasubira mu Icuraburindi’

Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kamena 2024, Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul, yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Turere twa Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.

Mbere ya Saa Sita, Kagame usanzwe ari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri Manda ya 4 y’Imyaka 5, yabitangiriye mu Karere ka Huye kuri Site ya Ngoma imbere ya Sitade Huye, aho yakiriwe n’abasaga Ibihumbi 300 bo mu Turere twa Huye, Nyanza, Gisagara na Nyaruguru.

Biteganyijwe ko nyuma ya saa Sita, yerekeza i Nyamagabe kuri Sitade ya Nyagasenyi, aho naho abaturage batari bacye bamwiteguye.

I Huye, Urubyiruko, abakuru n’abasheshe akanguhe nta n’umwe wasigaye, bose bamwakiriye mu ndirimbo nyinshi zivuga ibigwi n’ibyo yagejeje ku Banyarwanda mu myaka 30 ishize ndetse bose intero bagiraga bati:”Tuzamutora 100%”.

Abahagarariye imitwe ya Politiki yifatanyije n’Umuryango FPR Inkotanyi muri ibi bikorwa ndetse n’indi ifatanya n’uyu Muryango mu kwamamaza Umukandida Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, na bo bari bitabiriye iki Gikorwa.

Iyi Mitwe ya Politiki igizwe na: PSD, PL, PDI, PDC, PPC, PSP, PCR na UDPR.

Akigera i Huye, Paul Kagame yakiranwe urugwiro n’ibihumbi by’abamushyigikiye.

Yabanje kuzenguruka mu baturage agenda abasuhuza na bo bazamura amajwi hejuru bamwereka ko bamushyigikiye kandi biteguye kumuha amajwi mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.

Paul Kagame yabwiye abaturage bo mu Turere twa Gisagara, Nyaruguru, Nyanza na Huye ko imyaka 30 ishize yo kubaka u Rwanda mu cyerekezo gishya, yabaye urugendo rukomeye rwarimo ibibi n’ibyiza.

Ni ubutumwa yabahaye kuri uyu wa Kane, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Ati:”Amacakubiri no gutanya Abanyarwanda bitazongera kubaho ukundi”

“Yifashishije inkuru mpamo y’uburyo mu myaka ya 1970, ubwo yari mu buhungiro yasuye Umujyi wa Huye, atumiwe n’inshuti ye yigaga mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda”.

“Icyo gihe ngo yagiye kureba umukino wari wahuje Mukura VS n’Ikipe ya Panthères Noires muri Stade ya Huye, ariko abwirwa ko agomba gutaha umukino utarangiye kuko iyo urangiye, haba hashobora kuvuka imvururu zishingiye ku bwoko”.

Yunzemo ati:”Icyo kibazo cyakemuwe burundu, gikemurwa namwe, nanjye. Twari kumwe, abenshi hano n’ubwo bari bataravuka,twari kumwe kubera ko aho muvukiye n’aho mukuriye muri hano,turi kumwe, turi mu nzira imwe. Ntibizasubira kubera mwe. Gutora PFR rero n’umukandida wayo, nicyo bivuze, ni ukuvuga ngo ayo mateka mabi ntazasubira.”

“Urubyiruko n’abandi bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwe, batanga icyizere cy’imigendekere y’amatora ndetse n’ahazaza h’u Rwanda”.

“Urubyiruko ruri hano mbona uko mungana n’ahandi nanyuze ejo bundi, ntawe rudaha icyizere.”

Paul Kagame kandi yihanganishije imiryango y’ababuze ababo baguye mu mpanuka y’imodoka yabaye ubwo bajyaga mu bikorwa byo kwiyamamaza i Huye.

Yagize ati:“Rwose nagira ngo nifatanye namwe, hanyuma iyo mpanuka yabaye abo yahitanye, abavandimwe babo cyangwa abakomeretse, nagira ngo mvuge ko turi kumwe.”

“Harakorwa igishoboka cyose, abakomeretse kugira ngo bavurwe, ariko ndanababwira ko muri ibi byose turimo, mugerageze, ntabwo ubuza impanuka kuba ariko hari ukuntu abantu bakora bikabigabanya.”

“Yasabye abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kwitwararika, birinda impanuka cyangwa ibindi byababuza ituze.

Yasoje agira ati:“Kubera ko n’ubushize, abo twatangiranye mu minsi ya mbere, hari ukuntu abantu bihuse, baragwirirana havamo abantu babiri bapfuye ariko n’umuntu umwe ntagapfe. Nagira ngo tugerageze uko dushoboye, ariko twifatanye n’abantu bagize ibyago.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *