Nk’umwe mu Mijyi yunganira Kigali Umurwa mukuru w’u Rwanda, Umujyi w’Akarere ka Huye ukomeje kujyanishwa n’igihe.
Muri uwo mujyo, uri gushyirwamo ibikorwaremezo bitandukanye. Muri byo, harimo Imihanda ya Kaburimbo ahahoze hari iy’ibataka.
Igezweho, igiye gushyirwa mu Murenge wa Tumba, mu Muhanda ‘Tumba – Cyarwa – Rwasave’.
Uyu Muhanda uzaba ureshya na Kilometero eshatu [3km], uzanyuzwa mu Tugali twa Cyarwa na Cyimana.
Mu gihe cy’Amezi atandatu, uzaba wuzuye. Abaturage bo muri utu duce uzanyuzwamo, bishimiye ko bawuhawemo akazi, bityo bikazabafasha kwiteza imbere.
Mu rwego rwo koroshya ubuhahirane n’imigenderanire, abaturage b’Akarere ka Gisagara gahana imbibi n’aka Huye bazabyungukiramo, kuko mu gihe cy’Imvura byabaga ikibazo kwerekeza muri utu duce, btitewe n’ubunyerere.
Kugira ngo bahagere, byabasabaga kunyura mu Mujyi wa Huye, bagakomeza Umuhanda wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Mukoni na Cyarwa.
Uretse ibi kandi, Umuhanda wa Kaburimbo utanga umutekano, cyane ko ushyirwaho amatara awumurikira, bityo ibikorwa bibangamira umutekano n’ituze rya rubanda bigahashywa byoroshye.
Ubwo imirimo yo kubaka uyu Muhanda yatangizwaga kuri uyu wa 04 Mata 2025, Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko buzakora ibishoboka byose igihe cy’Amezi atandatu cyo kuba wuzuye kikubahirizwa, hakaziyongeraho Amezi 18 yo gukurikirana ubuziranenge.
Biteganyijwe ko uzuzura utwaye asaga Miliyari 4, 5 z’Amafaranga y’u Rwanda. Uzaha kandi akazi abaturage basaga 500. Uzubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi binyuze mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu nzego z’Ibanze [LODA].
Amafoto