Huye: Abagore bagize Ubugumba bari kuvurwa n’Inzobere zo mu Bwongereza

0Shares

Abafashijwe mu kubagwa n’abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’abagore zirimo kwifunga kw’imiyoborantanga, ari nabyo bitera kutabyara bari mu bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB mu buryo bwa gihanga, bavuga ko kubona ubuvuzi hafi yabo ari amahirwe akomeye kuri bo kuko bamwe bari barabuze ubushobozi bwo kwivuza.

Aba baganga b’inzobere bari mu bitaro bya Kaminuza bya CHUB baturutse mu Bwongereza, barimo gufasha abagore mu kubabaga bafungura imiyoborantanga yazibye bikabatera ubugumba, barabaga bakoresheje uburyo bwa gihanga bwo kudafungura ahantu hanini ibizwi nka (laparoscopy.

Abagore bafite ikibazo cyo kumara igihe batabyara bikabatera bafashijwe n’izi nzobere z’abaganga, bavuga ko ari amahirwe kuri bo kuko byari byarabananiye kwivuza kubera ubushobozi.

Dr Mutabazi Jean De la Croix umuganga uhagarariye ishami ry’abaganga bavura indwara z’abagore mu bitaro bya Kaminuza CHUB, avuga ko umusanzu w’izi nzobere ari igisubizo kuko hari hashize umwaka muri ibi bitaro batagira umuganga ubaga imiyoborantanga, bigatuma abagana ibi bitaro bakeneye ubu buvuzi boherezwa mu bitaro bya Kigali bikaba imbogamizi ku barwayi ndetse n’abaganga.

Dr Alexandre Oboh, umuganga w’inzobere mu kubaga indwara z’abagore uturuka mu Bwongereza ari nabo barimo gukora iki gikorwa, avuga ko bahisemo kuza gutanga umusanzu wabo wo gufasha abagore bafite ibibazo by’ubugumba mu Rwanda kubera umubano mwiza bafitanye binyuze mu muryango bakorana nawo witwa Rwanda Legacy of Hope.   

Ntavuka Osee, Umunyarwanda utuye mu gihugu cy’u Bwongereza uhagarariye umuryango Rwanda Legacy hope, umuryango ugamije gutera inkunga igihugu binyuze mu buvuzi, imibereho n’uburezi ari na bo barimo kuvura aba barwayi, avuga ko nyuma yo kugera mu Bwongereza akahasanga ubuvuzi buteye imbere yahisemo gutangiza uyu muryango uhuriramo abaganga b’inzobere mu byiciro bitandukanye agamije kubazana gufasha Abanyarwanda.

Umuryango Rwanda Legacy Hope umaze imyaka 14 ukorera mu Rwanda, umaze kuvura indwara zitandukanye abasaga ibihumbi 6.

Ni umuryango watangiranye abaganga 2 kuri ubu ugizwe n’abasaga 200.

Mu Rwanda umaze guhugura abangaga basaga 450.

Buri mwaka ushora asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda mu kubaga, kuvura, guhugura ndetse n’ibikoresho kuko baza babyizaniye bigasigara ku bitaro bakoreyemo.

Ni igikorwa kizamara icyumweru aho biteganyijwe ko bazafasha abagera kuri 15 aha CHUB. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *