Hirya no Hino:”Imodoka z’Intambara zitamenwa n’Amasasu muha Ukraine ntacyo zizahindura ku Rugamba” – Umuvugizi wa Kremlin

0Shares

Kremlin (ibiro by’umukuru w’Igihugu cy’Uburusiya) byaburiye ko imodoka z’Intambara zitamenwa n’Amasasu zigiye gutangwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi buziha Ukraine nta kintu kinini zizahindura ku rubuga rw’Intambara, mu gihe Ukraine iri kurwana inkundura mu rugamba rwo gusubiza inyuma Abarusiya ivuga ko bayiteye.

Mu gihe abayobozi ba Minisiteri y’Ingabo bo mu bihugu 50 bakoraniye mu Budage kuri uyu wa Gatanui, Perezida Volodymr Zelensky yabasavye imfashanyo y’izi modoka yihutirwa.

Umuvugizi wa Kremlin Dmitry Peskov yashinje inshuti za Ukraine zo mu burengerazuba bw’Isi ko zirimo kubeshywa na Ukraine yibwira ko hari icyo zishobora kuyifasha kugeraho ku rubuga rw’Intambara.

Ashingiye ku Ntwaro ‘Imbunda’ Ukraine yemerewe n’inshuti zayo z’Uburengerazuba bw’Isi, Peskov yabwiye abanyamakuru ati:”Bagabanye gukabya kwerekana ko izi Modoka zitamenwa n’Amasasu hari icyo zishobora guhindura ku rubuga rw’Intambara.

“Ahubwo zizakururira Ukraine ingorane/Akaga, gusa nta kintu na kimwe zizahindura ku ruhande rw’Uburusiya bukomeje n’inzira yabwo yo kugera ku ntego bwihaye”.

Zelensky akomeje kuvuga ko akeneye Imodoka z’Intambara amagana n’amagana

Perezida wa Ukraine, Zelensky yatangaje ko Igihugu ayoboye gikeneye amagana y’Imodoka z’Intambara kugirango gishobore gutsinsura Uburusiya.

Ibi kandi yabitangarije ba Minisitiri b’Ingabo bo mu bihugu 50 bateraniye mu Nama i Ramstein, agira ati:”Ni ikizira gukwega ibirenge/kugenda buhoro muri iyi ntambara yatangijwe n’Uburusiya.

“Ubutumwa amagana n’amagana yo kunshima ntibusobanura ko mwampaye amagana n’amagana y’Imodoka z’Intambara…. Gutinda kwanyu bishobora koreka Ukraineumwanya”.

Ashingiye kuri ibi, yaboneyeho gusaba abari muri iyo nama ko batakora ikosa ryo gutuma Isi iyoborwa n’ubutegetsi bw’urwango, bityo ko bashyira imbaraga mu gushigikira Ukraine ngo itsinde Uburusiya.

Ati:”Ni mwebwe mufite ububasha bwose kugirango Intwaro/Imbunda dukeneye”.

Mu ijambo rye, Perezida Zelensky yashimangiye ubutumwa yatanze mu ntango z’iki Cyumweru, saba ibi bihugu kutazuyaza mu guha Igihugu cye ibyo gikeneye muri iyi ntambara.

Ati:”Kremlin igomba gutsindwa. Uburusiya burashaka imbaraga zo gusenya ibindi bihugu kandi i Moscou babivuga izuba riva”.

“Uburusiya burimo gukoresha imbaraga zose mu kugerageza kumvisha Isi yose ko urwango rushobora kwiganza mu Isi yose”.

“Niyo mpmavu yaba njye namwe dusabwa kutazuyaza mu kubuhagarika”.

“Aha niyo mpamvu mvuga ko tutagomba kuzuyaza”.

Asoza ijambo rye, yashimiye Ibihugu byose bifasha Igihugu cye guhangana n’uwo yise Umwanzi wacyo.

Iki si igihe cyo gutseta Ibirenge – Austin

Ku ruhande rwe, Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Lloyd Austin, yemeje ko ibihugu by’u Burayi bigomba gukomeza gushyirahamwe mu guha Ukraine Intwaro/ Imbunda ikeneye.

Yavuze ko Ubudage bugiye koherereza Ukraine Intwaro/ Imbunda zo mu bwoko bwa Patriot zo kurinda ikirere kandi ko n’ibindi bihugu nk’Ubufaransa, Canada na Pologne na byo byiteguye gukomeza gufasha.

Ati:”Iki ni igihe gikomeye”.

“Uburusiya burimo buri kwiyegeranya buninjiza n’Abasirikare bashya. Iki si igihe cyo gukerensa”.

“Abaturage ba Ukraine baduhanze amaso, Kremlin irimo iduhanze amano ndetse n’ibihe ni uko”.

Minisitiri Austin yaboneyeho no kugira icyo atangaza ku bitero bya Misire biheruka kugabwa mu Mujyi wa Dnipro.

Ati:”Mu minsi isheze duherutse kwihera amaso ubugome bw’Uburusiya mu Mujyi wa Dnipro muri iyi ntambara bwahisemo”.

“Igisasu cya Misire y’Uburusiya cyacuze inkumbi mu nyubako yari ituwemo n’abaturage, gihitana Abasivire 46, barimo n’abana”.

Austin yakomeje avuga ko Ingabo za Kremlin zikomeje gusenya Imijyi ya Ukraine, zikanica n’abaturage bayituye.

Asobanura uburyo Ingabo z’Uburusiya zateye ahantu ndangamateka ha Ukraine, yagize ati: “Ibitero by’Uburusiya bigamije guca intege Ukraine, gusa ntabwo byageze ku ntego ndetse n’abanya-Ukraine baraje inshinga Isi yose.

Yungamo ati:“Hagati aho, Uburusiya buri gukoresha amafaranga menshi kandi agiye kubushirana ndetse burimo no gutsindwa bikomeye ku rubuga rw’Intambara”.

“Buri kwiyambaza inshuti busigaranye kugirango burebe ko bwakongera kubona amikoro yo gukomeza kurwana iyi ntambara itagira igisobanuro”.

Dmitry Peskov
Umuvugizi wa Kremlin Dmitry Peskov, yavuze ko abatekereza ko Intwaro zibihabwa Ukraine hari icyo zahindura ku rubuga rw’Intambara ari ukwibeshya

Zelensky

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *