Hezbollah yarashe muri Isiraheli Ibisasu rutura na Drone z’ubwiyahuzi bibarirwa muri 200

Umutwe wa Hezbollah ubarizwa muri Liban, waraye urashe muri Isiraheli Ibisasu rutura na Drone z’ubwiyahuzi bibarirwa muri 200.

Ibi bitero byagabwe mu Majyaruguru ya Isiraheli, byakozwe mu rwego rwo guhorera umwe mu Basirikare bakuru b’uyu Mutwe wishwe n’Ingabo za Isiraheli mu minsi ishize.

Ingabo za Isiraheli, zatangaje ko ibi bitero byaguyemo Umusirikare wazo umwe. Uretse uyu wahitanywe n’ibi bitero, byasize kandi ahatari hacye hafashwe n’Inkongi z’Umuriro.

Mu rwego rwo gusubiza kuri ibi bitero, Ingabo za Isiraheli zatangaje ko zarashe ku birindiro bya Gisirikare bya Hezbollah muri Liban ndetse n’utundi duce dutandukanye.

Nyuma y’ibi bitero, Ibinyamakuru byo muri Liban byatangaje ko byahitanye Umuntu umwe mu Mujyi wa Houla.

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, Hezbollah yari yarashe kandi ibindi Bisasu 100 muri Isiraheli. Ni mu gihe ukurebana ay’Ingwe bikomeje gufata indi ntera muri aya Mezi Icyenda ashize. Abaturage b’Ibihugu byombi, bafite ubwoba ko Intambara yeruye ishobora kurota isaha iyo ariyo yose.

Hezbollah ivuga ko itarakira kuba Ingabo za Isiraheli zarishe Mohammed Nimah Nasser, umwe mu basirikare bakuru bayo biciwe mu Mujyi wa Teyre mu Majyepfo ya Liban. Bityo ko igomba kumvisha Isiraheli.

Ingabo za Isiraheli zivuga ko uyu zahitanye yari Umugaba mukuru w’Ishami rya Gisirikare rizwi nka Aziz Unit, iri rikaba ariryo rigaba ibitero karundura kuri Isiraheli.

Mu gihe umuriro ukomeje kwaka, Minisitiri w’Ingabo wa Isiraheli, Yoav Gallant, yatangaje ko Ingabo ze ziteguye guhangana na Hezbollah mu gihe ibiganiro byo gutanga agahenge byaba bitagize icyo bitanga.

Mu gihe Ingabo za Isiraheli zizwi nka Tsar zimaze hafi Amezi 10 zihanganye n’Ingabo z’Umutwe wa Hamas muri Gaza, abakurikiranira hafi ibyo mu Burasirazuba bwo hagati, bafata Hezbollah nk’Umutwe ukomeye kurusha Hamas.

Ubuyobozi bwa Hezbollah buvuga ko butifuza Intambara yeruye na Isiraheli, ariko ko nibiba ngombwa biteguye kuyirwana nk’aho aribwo bwa nyuma bari ku Isi.

Buvuga ko buzakora igishoboka cyose bukabuza Isiraheli gukomeza guhitana inzirakarengane muri Gaza mu Ntambara bahanganyemo na Hamas.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *