Binyuze muri Porogaramu ya ‘Ingenzi Women Tennis Program’, Ingenzi Initiative yateguye Irushanwa risoza ibikorwa byakozwe muri uyu Mwaka w’i 2024 ubura iminsi ibarirwa ku Ntoki ukagana ku musozo.
Iri rushanwa rifite intego yo kwimakaza ihame ry’Ubwuzuzanye n’Uburinganire, aho Umukinni w’Umugore/Umukobwa, akina afatanyije n’uw’Umugabo/Umusore.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2024, hazakinwa imikino y’amajonjora, mu gihe ku Cyumweru hazakinwa imikino ya nyuma.
He for She Festival Challenge, n’Irushanwa ry’iminsi ibiri rizakinirwa mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali, rizwi nka IPRC-Kigali, ku Bibuga bya Ecology Tennis Club.
Irushanwa nk’iri riheruka, ryegukanywe n’Ikipe ya Murenzi Abdallah afatanyije na Umulisa Joseline, itsinze ku mukino wa nyuma, iya Kayiranga Cyrire wakinnye afatanyije na Tuyishimire Sonia.
Akomoza ku ntego y’iri Rushanwa, Umuyobozi wa Ingenzi Initiative yariteguye, Ndugu Philbert, mu kiganiro kihariye yahaye THEUPDATE yagize ati:“Intego nyamukuru, n’ukwimakaza ihame ry’Ubwuzuzanye n’Uburinganire by’umwihariko binyuze mu mukino wa Tennis”.
Yakomeje agira ati:“Ikigamijwe nyamukuru, n’ukwerekana ko Ikipe y’Umugabo n’Umugore bashobora gukina bashaka intsinzi mu mukino wacu kandi bigatanga umusaruro. Umusaruro wo mu kibuga, ukaba wadufasha kwimakaza iri hame no mu buzima busanzwe”.
Ingenzi Initiative, n’Umuryango udashamikiye kuri Leta, ukaba ufasha abari n’abategarugoli by’umwihariko binyuze mu Mikino itandukanye n’ibindi bikorwa bigamije kubateza imbere.
Amafoto
Bwana Ndugu Philibert, umuyobozi wa Ingenzi Initiative, avuga ko ihame ry’Ubwuzuzanye n’Uburinganire muri Siporo ryatanga umusaruro no mu buzima busanzwe. (Ifoto/Ububiko)