HDI [Health Development Initiative] ishami ry’u Rwanda na Centre ODAS [Organization for Safe Abortion Dialogue], bagiranye ibiganiro byagarutse ku butabera n’uburenganzira bw’abagore n’abakobwa ku bijyanye n’Ubuzima bw’Imyororokere.
Ibiganiro byaranze impande zombi, byitabiriwe n’abakozi bo mu bihugu 10 bikoresha Ururimi rw’Igifaransa.
Centre ODAS, n’Umuryango w’Ubwumvikane ku byerekeye uburenganzira bwo guhitamo igihe cyo gutwita no gukuramo Inda.
Abitabiriye ibi biganiro bari bavuye mu bihugu 10 byo muri Afurika bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, bakiriwe i Kigali ku kicaro cya HDI – Rwanda.
Ibinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X yahoze ari Twitter, HDI – Rwanda, yavuze ko uru rugendoshuri rwari rugamije gusangira ubumenyi, ubunararibonye n’ubushobozi mu gukomeza guteza imbere uburenganzira n’ubutabera ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere (SRHR) by’umwihariko ku bijyanye no kubona serivisi zo gukuramo inda mu buryo butekanye kandi bwubahiriza amategeko.
Ibiganiro byaranze impande zombi, byibanze ku buryo bwo gukora ubuvugizi bwubakiye ku bimenyetso n’ubuhamya bw’ababinyuzemo ndetse hanasuzumwa ingingo z’amategeko n’imyanzuro ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda [MINISANTE], irimo Itangazo rya Minisitiri rigenga uko gukuramo inda bikorwa mu buryo bwemewe n’amategeko.
Iri huriro ryatanzweho urugero nk’urugendo rw’ingenzi mu gufatanya kwigira hamwe no kunoza uburyo bwo guharanira politiki zishingiye ku burenganzira bwa muntu no kurengera ubuzima cyane cyane bw’abagore n’abakobwa bo muri Afurika.
Mu butumwa HDI yatanze yavuze ko iyi gahunda y’ubusabane n’ugusangira ibitekerezo yasize yatanze umusaruro ukomeye mu gukomeza guhuza imbaraga mu rwego rwo kuzamura ubutabera bwuzuye mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Umuryango HDI kandi wagaragaje ko ukwishyira hamwe kw’izi nzego zitandukanye ari ishingiro ryo kugera ku mpinduka zirambye zirimo guhindura amategeko n’imyumvire ya sosiyete ku bijyanye n’uburenganzira bwo gufata ibyemezo bijyanye n’umubiri w’umuntu by’umwihariko ku bagore n’abakobwa.
Nk’umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye mu guteza imbere ubuzima bw’imyororokere mu Rwanda, HDI – Rwanda yakomeje kwiyemeza gukora ubuvugizi bugamije gufasha abaturage gushimangira ko ubuzima bwiza ari uburenganzira bwa buri wese, aho kuba amahirwe y’abagize igice runaka cya bamwe.
Amafoto