Hawayi: Inkongi z’Umuriro zeguje Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gucunga ibibazo ku Kirwa cya Maui

Herman Andaya, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gucunga ibibazo ku kirwa cya Maui cyo muri Hawayi, yanenzwe kuba nta mpuruza yavuze mu gihe cy’inkongi y’umuriro wibasiye Umujyi wa Lahaina, yeguye ku mirimo ye.

Umuyobozi w’Umujyi Richard Bissen yagize ati:“Uyu munsi, nemeye ubwegure bw’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ibibazo bya Maui (MEMA) Herman Andaya.”

Nk’uko Bissen yabigarutseho Andaya yatanze impamvu zishingiye ku buzima, yeguye ku mwanya w’ubuyobozi kandi bihita bikurikizwa. Andaya mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko atazicuza kuba ataratanze impuruza.

Bissen yagize ati: “Nkurikije ubukana bw’ikibazo duhura nacyo, njye n’itsinda ryanjye tuzashyiraho umuntu vuba kuri uyu mwanya w’ingenzi, kandi ntegereje kuzatangaza vuba aha.”

Iri tangazo rije hasigaye iminsi mike y’uruzinduko rwa Perezida Joe Biden, ku wa Mbere, tariki 21 Kanama, we ubwe yanenzwe n’Abarepublika kubera igisubizo cye babona ko kidahagije. Abarokotse iyo nkongi bavuga ko bataburiwe ko umuriro werekeza i Lahaina ahabarirwa abaturage 12.000.

Benshi basanze bafatiwe, batangatangiwe mu ngo zabo cyangwa mu modoka zabo n’umuriro igihe bageragezaga guhunga. Umubare w’agateganyo w’abantu bagera kuri 111 ni bo bamaze guhitanwa w’umuriro wibasiye umujyi wa Lahaina uri ku cyambu, wahoze ari umurwa mukuru w’ubwami bwa Hawaii. Ni yo nkongi ihitanye abantu benshi mu gihe kirenga ikinyejana muri Amerika, kandi uriya mubare ushobora kwiyongera.

Ubushakashatsi bwo gushakisha imirambo buratinda, bigatera uburakari bikaviramo no gutakariza icyizere abayobozi batowe.
Mu cyumweru gishize, Guverineri wa leta ya Hawaii, Josh Green, yategetse ko hakorwa iperereza ku nkomoko y’uyu muriro uteye ubwoba, kugira ngo babifatireho amasomo.

Ku wa kane, Umushinjacyaha Mukuru wa Hawaii, Anne Lopez, yatangaje ko hashyizweho urwego rwigenga kugira ngo rukore iperereza.
Ati: “Kugira undi muntu ukora iperereza bizatuma habaho gukorera mu mucyo no kwizeza abanya Hawayi ko ibintu byose bizamenyekana”.

Kuri uyu wa Kane, hakomeje ibikorwa byo gushakisha ababa barasize ubuzima muri iyo nkongi hifashishijwe abatabazi n’imbwa zirehareha, kugeza ubu hamenyekanye imibiri mike yabonetse muri Lahaina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *