Haruna Niyonzima yagarutse muri ‘Rayon Sports nk’Umukinnyi’ nyuma y’Imyaka 18 ayivuyemo

Ikipe ya Rayon Sports FC, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yahoze ari Twitter, yatangaje ko yasinyishije Haruna Niyonzima, amasezerano y’Umwaka umwe.

Haruna yaherukaga muri Rayon Sports mu 2006 ubwo yamuguraga imukuye mu Ikipe ya Etincelles yo mu Karere ka Rubavu.

Yayikiniye kuva mu 2006, ayivamo mu 2008 agiye muri APR FC, nayo yavuyemo mu 2011 yerekeza muri Shampiyona ya Tanzaniya mu Ikipe ya Young Africans.

Urubuga rwa Wikipedia rugaragaza ko Haruna yavutse tariki ya 05 Gashyantare 1990, bivuze ko afite Imyaka 34 y’amavuko.

Uru rubuga kandi rugaragaza ko mu 2022, yakinaga mu Ikipe ya Al Ta’awon yo mu gihugu cya Libya, yagiyemo avuye muri AS Kigali yo mu Rwanda.

Uretse kuba ari umukinnyi, Haruna Niyonzima afite License C imwemerera gutoza, yahawe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa.

Uretse Rayon Sports agarutsemo, Haruna yakiniye amakipe arimo; APR FC, Etincelles na AS Kigali zo mu Rwanda, Young Africans na Simba SC zo muri Tanzaniya na Al Ta’awon yo mu gihugu cya Libya.

Ku ruhando mpuzamahanga, yakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, mu byiciro bitandukanye, birimo icy’Imyaka 20 yakiniye mu gikombe cy’Afurika cyo mu 2009 cyabereye mu Rwanda.

Icyo gihe, iyi kipe yakuwemo n’iya Ghana mu mikino ya 1/4, iyi ikaba yaranakomeje itwara iki gikombe ndetse inatwara n’icy’Isi yegukanya itsinze Brazil.

Hrauna niwe mukinnyi rukumbi w’Umunyarwanda wakinnye imikino 100 yo ku rwego mpuzamahanga nk’umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Kuba yagira icyo ahindura muri Rayon Sports nk’umukinnyi ntabwo ari ibintu umuntu yapfa guhamya, gusa mu gihe iyi kipe izakina imikino y’imbere mu gihugu muri uyu Mwaka w’imikino, kongeraho ko abakunzi bayo bayinyotewe yongera kubiyereka kandi neza, n’umwe mu bo ubuyobozi bwakwifashisha muri uku kongera kwisubiza isura nziza.

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *